Nana Akufo-Addo w’imyaka 76 yatorewe kuyobora Ghana muri manda ya kabiri mu matora yabaye ku wa 7 Ukuboza 2020. Yagize amajwi 51.30% mu gihe John Mahama yasimbuye akaba n’umwe mu bo bari bahanganye yagize amajwi 47.36%.
Ubwo byatangazwaga ko Nana Akufo-Addo ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu,mu bamwifurije amahirwe mu kazi ke harimo na Perezida Kagame wavuze ko ari “ umuvandimwe n’inshuti” ndetse amwizeza gukomeza imikoranire myiza nawe.
Mu muhango w’irahira rya Nana wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mutarama 2021 mu murwa mukuru Accra, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri Biruta.
Minisitiri Biruta yaboneyeho kugirana ibiganiro na Perezida wa Senegal, Macky Sall bahahuriye, amuha ubutumwa bwa Perezida Kagame bugamije gukomeza ndetse no gushimangira imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.
Ghana n’u Rwanda bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yatumye kuva ku wa 2 Kamena 2013, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir itangira ingendo zigana mu Mujyi wa Accra.
Mu Ugushyingo 2020, Minisitiri Biruta yari aherutse kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Ghana, aho yanabonanye na Perezida w’iki gihugu. Muri uru ruzinduko kandi yatashye ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-vincent-biruta-yitabiriye-irahira-rya-perezida-nana-akufo-addo