DRC : Minisitiri w'Intebe watakarijwe icyizere yeguranye na Guverinoma ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sylvestre Ilunga Ilunkamba yatangaje ubwegure bwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki 29 Mutarama 2021.

Sylvestre Ilunga utifuje kugaruka kuri politiki ya kiriya gihugu, yashimiye Perezida Félix Tshisekedi wari wabagiriye icyizere na Guverinoma ye akaba yemeye kwegura nk'uko biteganywa n'Itegeko Nshinga kandi ko abamaze kuyoboka inzira yo guhererekanya ubuyobozi mu nzira z'amahoro.

Yeguye nyuma y'uko Inteko Ishinga Amategeko ya kirya gihugu imutakarije icyizere ku buryo mu gihe cy'amasaha 24 yagombaga gushyikiriza Perezida wa Repubulika ubwegure bwe.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 27 Mutarama 2021, Abadepite 367 bari bagitoye bagishyigikira mu gihe hari barindwi batoye bakirwanya.

Abasesengura ibya Politiki ya kiriya gihugu bavuga ko kweguza Sylvestre Ilunga Ilukamba ari amahirwe kuri Perezida Prezida Felix Tshisekedi nyuma yo kutajya imbizi n'impuzamashyaka FCC ya Kabila Joseph.

Prezida Felix Tshisekedi wagiye ashimwa gutsura umubano n'ibihugu by'ibituranyi kuva yatorwa no guhashya imitwe yitwaje intwaro iri muri kiriya gihugu, yagiye ananizwa n'iyi Guverinoma yatakarijwe icyizere yari yiganjemo abashyigikiye Joseph Kabila.

Bariya basesenguzi bavuga ko Prezida Felix Tshisekedi namara gushyiraho Minisitiri w'Intebe yihitiyemo ibintu bishobora kujya mu buryo ubundi akabasha gukorana n'abo bahuza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/DRC-Minisitiri-w-Intebe-watakarijwe-icyizere-yeguranye-na-Guverinoma-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)