DRC : Minisitiri w'Intebe yahawe amasaha 24 ngo yegurane na Guverinoma ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intumwa za rubanda 367 z'Inteko Ishinga Amategeko ya DRC, zahurije ku gutakariza icyizere Sylvestre Ilunga Ilukamba na Guverinoma ye ngo kuko bayoboye nabi.

Guverinoma ya Sylvestre Ilunga Ilukamba igizwe n'abaminisitiri 66 ikaba yari imaze umwaka n'amezi atatu kuko yaragiyeho muri Nzeri 2019.

Uku gutakariza icyizere Guverinoma ya Sylvestre Ilunga Ilukamba, bije bikurikira imvururu ziherutse kuba muri kiriya gihugu zazamuwe n'abashyigikiye Joseph Kabila wasimbuwe na Prezida Felix Tshisekedi.

Abasesengura ibya Politiki ya kiriya gihugu bavuga ko kweguza Sylvestre Ilunga Ilukamba ari amahirwe kuri Perezida Prezida Felix Tshisekedi nyuma yo kutajya imbizi n'impuzamashyaka FCC ya Kabila Joseph.

Prezida Felix Tshisekedi wagiye ashimwa gutsura umubano n'ibihugu by'ibituranyi kuva yatorwa no guhashya imitwe yitwaje intwaro iri muri kiriya gihugu, yagiye ananizwa n'iyi Guverinoma yatakarijwe icyizere yari yiganjemo abashyigikiye Joseph Kabila.

Bariya basesenguzi bavuga ko Prezida Felix Tshisekedi namara gushyiraho Minisitiri w'Intebe yihitiyemo ibintu bishobora kujya mu buryo ubundi akabasha gukorana n'abo bahuza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/DRC-Minisitiri-w-Intebe-yahawe-amasaha-24-ngo-yegurane-na-Guverinoma-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)