-
- Aba ni bo baraye basusurukije Abanyarwanda mu gitaramo cyitwa East African Party
Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2021 iki gitaramo kikaba cyabaye mu buryo bwihariye, aho Abanyarwanda bagikurikiye kuri Televiziyo y'igihugu kubera gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya CoronaVirus.
Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi gakondo barimo Cecile Kayirebwa, kigaragaramo Intore Masamba, kigaragaramo Cyusa Ibrahim umaze kwigarurira abakunzi muri iyi njyana ndetse na Muzehe Makanyaga Abdul wasoreje abandi ahagurutsa abantu bakurikiye iki gitaramo bari mungo bagafatanye guceza.
Aba bahanzi bose bakaba bibanze mu gukangurira cyane cyane urubyiruko kurushaho kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimaze iminsi cyongereye ubukana, basaba abantu gukaza ingamba zo kwirinda, kugira ngo iki cyorezo gitsindwe vuba abantu babashe kuba basubira guhurira mu bitaramo imbona nkubone bagasabana.
Dore mu mafoto uko iki gitaramo cyari kimeze:
-
- Cyusa Ibrahim yerekanye ko Gakondo amaze kuyigeza ku yindi ntera
-
- Abakobwa b'Urukerereza bafashije Cyusa gususurutsa Abanyarwanda
-
- Cecile Kayirebwa yakumbuje Abanyarwanda indirimbo ze za Kera ndetse n'izubu
-
- Ange na Pamella Impanga zifite amajwi meza cyane zafashije Kayirebwa kuririmbira Abanyarwanda
-
- Alouette ufite ijwi nk'irya Kayirebwa nawe yamubaye hafi
-
- Masamba yatunguye abantu acuranga inanga
-
- Yaneretse Abanyarwanda ko izina ari ryo muntu ari intore
-
- Ruti Joel yatojwe na Masamba akaba amuhora hafi mu ngamba
-
- Ruzima Bil umusore w'Impano idashidikanywaho yari ku ruhembe rw'iburyo rwa Masamba
-
- Mu ndirimbo Umuhororo Masamba agira ati “Dore nteze amaboko, nyarambuye uko angana”
-
- Muzehe Makanyaga Abdul yabiciye biracika
-
- Ku myaka ye irenga 70 aracyabasha gucinya akadiho
-
- Ijwi rye na ryo riracyameze nk'iry'abana bato
-
- Uyu musaza yanejeje abantu cyane acinya akadiho
-
- Ntawashidikanya ko yabaye umubyinnyi w'umunsi
-
- Iki gitaramo cyayobowe na Uwimana Basile usanzwe ari Umunyamakuru
Photos: EAP
source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/eap2021-igitaramo-cyabimburiye-ibindi-muri-2021-mu-mafoto