Nk'uko bisanzwe mu mpera z'umwaka no mu ntangiriro z'uwundi abantu benshi baba bohererezanya ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bifurizanya umwaka mushya.
Muri ubu butumwa haba higajemo amagambo meza, yifuriza ibyiza ubwohererejwe. Akenshi buba bugira buti 'mbaye uwa mbere ukwifurije umwaka mushya muhire, uzakubere umwaka w'amata n'ubuki umwaka w'ishya n'ihirwe kandi umwaka w'ubutsinzi." Ibi ni nako byagenze mu mpera za 2020 no muri izi ntangiriro za 2021.
Muri bumwe mu butumwa bwagiye bugaragara, bugaragaza ko abenshi bifurizanyaga kugira umwaka mwiza wa 2021 utandukanye n'uwa 2020 aho uyu mwaka ugaragazwa nk'umwaka mubi wabayeho mu mateka kandi uzagarukwaho mu gihe kizaza.
Mu butumwa bwinshi buri ku mbuga nkoranyambaga umwe yagize ati" Mwaramutse family (muryango) nkunda? Munyihanganire njyewe uyu mwaka nta muntu numwe nzagira icyo nifuriza! Ushaka umwaka w'amata n'ubuki, azorore inka n'inzuki! Ushaka UBUKIRE, akure amaboko mu mufuka akore!.
Ushaka URUKUNDO na we azabanze akunde abandi na we bazamukunda! Ushaka AMAHORO azabanze ayahe abandi nabo bazayamuha! Ushaka kugira UBUZIMA BWIZA, ashake mituweli yirinde ibiyobyabwenge akore siporo kandi yivurize ku gihe! Ushaka UBURUMBUKE azashake ifumbire. Buri wese azagere ku byo yifuza muri 2021 yabikoreye. Murakoze!"
Ubundi butumwa twagarukaho ni ubw'uwagize ati"2020 idusigiye amateka atazibagirana ariko inadusigiye umukoro utazarangira. Mu gihe benshi duhamagarirwa gusohoza inshingano nyamukuru yo guhindurira abantu kugukiranuka; dufite n'izindi nshingano zihambaye ubuzima bwadushyizemo.'
Muri 2020 twize byinshi: Isi ishobora kurangizwa n'abayituyemo umunsi umwe. Ikoranabuhanga ryahimbiwe guhindura byinshi mu buzima twabagamo, ariko dushobora kurikoresha ku nyungu zacu n'iz'ubwami. Dufite amahirwe yo kwihutisha umugambi w'Imana wo kugeza ubutumwa bwiza ku mahanga yose turamutse dushyize hamwe. Imana yadufunguriye imiryango tutiteguye gucamo.
Imbaraga zacu ziratatanye mubyo twakwita byiza. Ariko ibyiza byinshi ntibisohorezwa icyarimwe. Ariko nanone 2021 irimo ubutsinzi bwinshi ku biteguye. Dusenge Imana iduhe kwitegura neza. Gushyira hamwe. Kurota ibirenze imbaraga zacu ariko mu bushake bw'Imana no kumenya balance."
Ubwo twasorezaho ni ubw'uwagize ati" Bavandimwe, umwe mu nshuti zanjye yagize ati 'Gukora cyane birababaza ariko birahemba. Mbifurije umwaka mushya muhire wa 2021. Muzakore cyane, nta kintu kizana, ntimugatakaze icyerekezo cyanyu, muzarare mutaryamye none kugira ngo muzaryame neza ejo, ntimukazigame ahubwo muzashore muzakore cyane kabone nubwo abandi baba bananiwe.
Uzagendane n'abantu bafite imitekerereze mizima, izirengagize ibyagutsinze ejo hashize uzashyire imbaraga mu gutegura ejo hazaza hawe, uzereke buri wese ko ubuzima ari amahitamo ko atari amahirwe, uzafashe abandi kugera, kubyo bagambiriye. Kandi uzahore wibuka ko abantu bagendera hamwe ariko ko ntawe ugererayo undi, Kubw'iyo mpamvu umenye ko ejo hazaza hawe hari mu biganza byawe kandi ko Imana ikunda abakora cyane.
Nsoza, ahari icyerekezo gushobora ni nk'itegeko. Nongere nti Umwaka mushya wa 2021."
Dushingiye ku butumwa twagarutseho hejuru biragaragara ko umwaka wa 2020 hari byinshi wigishije abantu cyane cyane mu bịyanye n'imitekerereze no mu mibereho ya buri munsi, aho usanga ubutumwa bwifuriza abandi umwaka mushya wa 2021 bwagiye bunashishikariza abandi kugira icyo bakora kugira ngo ibyo bifurijwe bizabagereho.
Ibi ni nabyo byatumye nibaza ibi bibazo 'Ese koko kuba abantu bakwifurije kugira umwaka mushya muhire, umwaka w'uburumbuke, umwaka w'amata n'ubuki, umwaka w'urwunguko, umwaka w'iterambere, umwaka wo kubona ibyiza byose n'ibindi nk'ibyo bituma ubibona? Ese ni iki gituma wifurizwa ibyiza, ugahanurirwa imigisha nyamara mu mpera z'umwaka ugasanga ibyo wifurijwe ntanakimwe wagezeho?".
Mu buzima bwa muntu ashimishwa no kwifurizwa ibyiza, ndetse mu buzima bwa Gikristo abenshi banezezwa no kubwirwa ubuhanuzi bwizeza abantu imigisha ariko bakirengagiza ko buri mugisha wose ujyana no kubahiriza amahame y'ibyo ugomba gukora ngo ya migisha ibone kukugeraho. Nta muntu n'umwe ushobora kugerwaho n'ibyo abandi bamwifurije ntacyo yakoze kugira ngo abigereho. Muri make ntabwo byamanuka ngo bimwitureho.'
Nubwo hari abantu bagira imitekerereze y'uko hari icyo bageraho ntacyo bakoze bakizera ibitangaza gusa ariko ibyo binyuranyije n'ukuri ku Ijambobry'Imana kuko ryo rigira riti "Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n'imirimo y'amaboko yabo. (Yesaya 3:10). Aha ijambo ry'Imana rivuga ko umuntu wese cyane umukiranutsi w'Imana agomba gukura amaboko mu mifuka agakora kuko buri wese agomba gutungwa n'imirimo y'amaboko ye si ibyo bamwifurije cyangwa bamuhanuriye.'
Ijambo ry'Imana kandi riduhugurira gukorana umwete umurimo wose twerekejeho amaboko tukirinda ubunebwe aho rigira riti "Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n'imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge." (Umubwiriza 9:10)
Mu mibereho ya muntu cyane iya Gikristo, imigisha n'imivumo biragendana, biterwa n'icyo umuntu yahisemo nk'uko bigaragazwa n'Ijamba ry'Imana mu Gutegeka kwa Kabiri 28:1-45. Iyo uhisemo kumvira Imana, ukubahiriza amategeko yayo imigisha ikugeraho ariko iyo uhisemo kutumvira Imana imivumo nayo ikugeraho nk'uko ijambo ryayo ribivuga.
'Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n'uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi, kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe. Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima. Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butaka bwawe, n'imbuto z'amatungo yawe, kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe.
Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho. Uzaba ikivume mu mudugudu, uzaba ikivume mu mirima. Hazavumwa igitenga cyawe n'icyibo uvugiramo. Hazavumwa imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butaka bwawe, no kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe.
Uzavumwa mu majya no mu maza. Uwiteka azakoherereza umuvumo no guhagarikwa umutima no kubwirwa ibyago bizaza, mu byo ugerageza gukora byose kugeza aho uzarimbukira ukamarwa vuba, aguhora ibyaha bikomeye uzaba ukoze byo kumwimura.
Uwiteka azaguteza mugiga itakuvaho ageze aho azagutsembera, ugashira mu gihugu ujyanwamo no guhindura. Uwiteka azaguteza urusogobo n'ubuganga, n'ububyimba bwaka umuriro, n'icyokere cyinshi n'amapfa, no kuma n'uruhumbu, bizakomeka bigeze aho uzarimbukira. Ijuru ryo hejuru y'umutwe wawe rizahinduka umuringa, n'ubutaka uhagazeho buzahinduke icyuma.
Mu cyimbo cy'imvura Uwiteka azasuka mu gihugu cyawe umukungugu, n'umusenyi muto nk'ifu y'ingezi, bizava mu ijuru bikugweho bigeze aho uzarimbukira.'
Mu ntangiriro za 2021, wifurijwe byinshi ariko ibizakugeraho bizaterwa n'amahitamo yawe. Niwumvira Imana uzabona imigisha nutayumvira uzagerwaho n'imivumo. Nukora cyane uzabeshwaho n'imirimo y'amaboko yawe, nudakora inzara izakwica upfane amasezerano n'ibyo bakwifurije byiza. Tukwifurije umwaka wa 2021, uzabeshwaho n'amahitamo yawe.
Iyi nyandiko ishingiye ku mpuguro ni ibitekerezo bwite bw'umwanditsi, Urinzwenimana Mike
Umva n'iyi nyigisho: Ibintu 7 dukwiriye gushimira Imana mu kurangiza umwaka wa 2020 - Pastor Desire H.
Source: Igihe.com
Source : https://agakiza.org/Ese-ibyo-wifurijwe-mu-ntangiriro-n-impera-z-umwaka-byose-bizakubaho.html