Ese ni ikihe cyerekezo cya Miss Rwanda 2021 nyuma y'ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amajonjora y'irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bisa nk'aho atagitangiye muri Mutarama 2021 nk'uko byari biteganyijwe nyuma y'aho hafashwe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Inama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 04 Mutarama 2021 yafashe imyanzuro itandukanye irimo no gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukomeza umurego.Muri iyo myanzuro harimo ko ' Ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'Umujyi wa Kigali zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z'ubuzimz cyangwa izindi z'ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri'.

Iyi myanzuro izakurikizwa kugeza tariki 15 Mutarama 2021, izatuma hari ibikorwa bimwe na bimwe bihagaragara mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Byari biteganyijwe ko tariki 09 Mutarama 2021 i Rubavu hatangirira amajonjoro yo gushaka abakobwa bazahagararira Intara y'Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.
Ibi ntibyashoboka kuko abantu batemerewe kuva mu turere batuyemo bajya mu bindi.
Umuvugizi w'irushanwa rya Miss Rwanda, Nimwiza Meghan, yavuze ko nta kintu bahita bavuga aka kanya gusa ngo baraza gushyira hanze itangazo ribisobanura.
Ingengabihe y'iri rushanwa igaragaza ko amajonjora y'ibanze yari kuzarangira tariki 06 Gashyantare 2021, tariki 20 uko kwezi hagatorwa 20 bajya mu mwiherero naho irushanwa nyir'izina rikazasozwa tariki 20 Werurwe 2021.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/05/ese-ni-ikihe-cyerekezo-cya-miss-rwanda-2021-nyuma-yingamba-nshya-zo-kwirinda-icyorezo-cya-covid-19/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)