Ese ubukire hari umuntu ubugeraho koko? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Hari abatekereza ko umuntu ufite amafaranga menshi aba yarageze ku bukire
Hari abatekereza ko umuntu ufite amafaranga menshi aba yarageze ku bukire

Iyi ni imvugo umuntu cyangwa itsinda ry'abantu bakunda kuvuga ku muntu, akenshi bari bafite ikintu bahuriyeho cyo mu buzima busanzwe, nko kuvuka mu gace kamwe, kwigana, gusengana, gukorana...Mbese bari bafite ubuzima bufite aho buhuriye cyane, ariko yagira atya agatera imbere mu by'ubukungu ukumva abo bagenzi be bati "Erega kanaka yagezeyo ntabwo akiri mugenzi wacu !"

Rimwe na rimwe babivuga mu ishusho yo kumunenga wenda bagaragaza ko atagisabana na bo cyangwa atagihura na bo nk'uko byari bimeze mbere, abandi bakabivuga bameze nk'abishimira intambwe mugenzi wabo yagezeho n'ubwo ari bo bake. Bati "Kanaka yagezeyo"

Aho hantu baba bavuga yageze ni hehe ?

Ubuzima bwo kuri iyi si ni urugamba umuntu kuva yayigeraho, aba arwana ava ku ntambwe imwe ajya ku yindi. Nyamara n'abageze ku byaba bigaragarira abantu ko yageze aho yagombaga kwiyicarira akadamarara akanyurwa n'ibyo yamaze kugeraho, aba agishakisha na we kugera ku byisumbuyeho. Warangiza wowe ukavuga ngo "kanaka yagezeyo" Aho uba uvuga ni hehe ? Ni nyiri ubwite se uba wakubwiye ngo ubundi ni aha najyaga none narahageze?

Ku bwanjye mbona nta muntu ukiri muzima ugerayo, kuko urebye neza na we ntaba azi aho ari kujya. Umuntu ararwana cyangwa agashakisha icyisumbuye ku cyo afite kugeza apfuye. Icyakora ni uko ntabizi neza nyuma y'ubu buzima uko biba bimeze, ariko wenda nibaza ko aribwo umuntu yavuga ngo yageze iyo ajya.

Umuntu wese ukiri muri ubu buzima turimo none aba akiri mu rugendo, na we atazi neza iyo rumuganisha. Mu kinyarwanda baravuze ngo "Bucya bucyana ayandi" barongera bati "iby'ejo bibara ab'ejo" bashaka kugaragaza ko umunsi umuntu aba yizeye ibyawo ari uwo arimo none. Uretse ko na wo akenshi uguhindukana uko wawutangiye ntube ariko uwusoza. None ngo kanaka kuko yaguze imodoka cyangwa yubatse inzu wowe ntabyo ufite ukumva ko yagezeyo!

Ntawagezeyo kuko twese turi mu rugendo. Gusa wasanga hari abagenze mbere ya bagenzi babo kuko wenda bagendeye ku muvuduko utangana, cyangwa barahiriwe kubarusha ariko ntawugerayo. Umuntu ararwana kugeza ashizemo umwuka ni uko Isi iteye. Ntuzavuge rero ngo kanaka yagezeyo kandi utari unazi iyo yajyaga.




source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/ese-ubukire-hari-umuntu-ubugeraho-koko
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)