FARDC yakozanyijeho na FDLR I Nyamilima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, mu gace ka Nyamilima muri groupement de Binza, Ingabo za Leta, FARDC, zakozanyijeho n'iz'umutwe w'iterabwoba wa FDLR umaze igihe uyogoza ibintu mu Burasirazuba bwa RDC.

Sosiyete Sivile zo muri iki gihugu zatangaje ko mu gace ka Nyamilima aho iyi mirwano yabereye, hari umuntu umwe wakomeretse. Ni umwana w'imyaka 12 witwa Kabugho Julienne bivugwa ko yarashwe mu rubavu. Yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyamilima nyuma aza koherezwa mu bya Rutshuru.

Hashize igihe humvikana imirwano y'umutwe witwaje intwaro wa FDLR muri aka gace, aho akenshi unyuzamo ukarasa ku baturage, ukabambura ibyabo gusa ingabo z'igihugu kuva mu myaka ibiri ishize zakajije umurego mu kuburizamo ibi bitero bya hato na hato.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-yakozanyijeho-na-fdlr-i-nyamilima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)