Bamwe mu batishoboye barokotse Jenoside bo mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, baherutse kubwira IGIHE ko basabwa ibibanza mbere yo kubakirwa inzu nk'abatishoboye, bakavuga ko ari amananiza kuko badasanganywe ubutaka, kandi byabagora kubona ubundi kuko batishoboye.
Hari uwavuze ko adafite aho gutura kuva mu mwaka 1994. Yagiye ashyirwa ku rutonde rw'abagomba kubakirwa guhera mu mwaka wa 2014 ariko bikarangira atubakiwe, akemeza ko iyo aza kuba afite amafaranga yagura ikibanza aba yariyubakiye atarindiriye gufashwa na Leta.
Yaragize ati 'Baratubwiye ngo tugomba kubakirwa gusa hadaciyemo iminsi badusaba ko tugomba kwishakira ikibanza mu mudugudu w'icyitegererezo, ariko amafaranga y'ikibanza angana na miliyoni 1 Frw. Ubuse iyo mba mfite iyo miliyoni sinari kwiyubakira akazu ko guturamo koko?'
Hari abandi bavuze ko bemeye ko bafite ibibanza ngo badakurwa ku rutonde ariko mu by'ukuri ntabyo bafite.
Icyo gihe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yavuze ko nta muntu wigeze agaragaza ikibazo cyo kubura ikibanza kandi ko imirimo yo kubakira abatishoboye igeze kure.
Ati 'Twebwe ayo makuru ntayo dufite rwose, ntayo nzi, icyo nzi ni uko batangiye gusiza aho bazubakirwa, kandi nta wigeze atugezaho ikibazo cy'uko yabuze ikibanza. Mu Murenge wa Gacurabwenge abantu bose bazubakirwa bafite ibibanza.'
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwamahoro Prisca, yabwiye IGIHE ko bagiye gukurikirana iki kibazo, byagaragara ko abaturage badafite uburyo bwo kubona ibibanza bagafashwa.
Amakuru IGIHE yamenye nuko umwanzuro wakomeje gufatwa ari uko udafite ikibanza akurwa ku rutonde, hakubakirwa ababifite kuri site zagenewe imidugudu.
Umuyobozi Mukuru wa FARG Madamu UWACU Julienne, yabwiye IGIHE ko ari ibisanzwe gusaba ibibanza abaturage mu gihe babifite.
Ati 'Ni ibisanzwe ariko ntabwo ari bishya. Ubusanzwe abatishoboye twubakira iyo bafite ibibanza ahasanzwe hagenewe guturwa niho tububakira.'
Gusa yavuze ko atumva ukuntu umuturage udafite ikibanza, cyangwa wabuze ubushobozi bwo kukigura, atubakirwa kandi bigaragara ko ari uwo gufashwa.
Ati 'iyo ugomba kubakirwa adafite ikibanza kandi adashobora kukibonera, dufatanya n'Akarere kumubonera ikibanza, akubakirwa kuri site yemewe yo guturaho hubahirijwe amategeko y'imikoreshereze y'ubutaka. Kamonyi rero nta mwihariko ifite.'
Uyu muyobozi yavuze ko atari yamenye aya makuru yo muri Kamonyi gusa ati'Tugiye kubikurikirana tubimenye neza, njyewe nta makuru ya Kamonyi yihariye mfite, birasaba ko mvugana na Kamonyi tukamenya ikibazo bafite.'
Mu mwaka wa 2019, FARG yatangaje ko yari imaze kubaka inzu 28,558 no gusana izindi 4,714. Kugira ngo ibi bikorwa bikomeze neza, hari hakenewe nibura miliyari 30 Frw yo gukoresha mu bikorwa byo kubakira abatishoboye inzu nshya no gusana izubatswe kera zishaje.