FERWAFA yasabye abifuza gutanga ishimwe ku ikipe y'U Rwanda #Amavubi ko bakwandika babisabira uburenganzira – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi abantu batandukanye batangaza ndetse banagaragaza ko biteguye gutanga ishimwe ku ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi. Mu minota mike ishize, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gushyira hanze itangazo rigenewe abifuza gutanga ishimwe ku bagize ikipe y'igihugu yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020. Iri ni itangazo FERWAFA ishyize hanze ibinyujije ku rukuta rwayo twa Twitter. Muri iri tangazo, FERWAFA yasabye abifuza gutanga ishimwe ku ikipe y'igihugu Amavubi ko bakwandikira Minisitiri wa Siporo babisabira uburenganzira bakagenera FERWAFA copy bagaragaza ingano y'ishimwe bazagenera Amavubi, abo barigeneye bari mu ikipe y'Amavubi ndetse no kugaragaza abaribo n'urwego batanzemo ishimwe ryabo. FERWAFA yavuze ko nyuma yo kwemererwa uwasabye gutanga ishimwe ku ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, agomba kuba yagejeje ishimwe yagennye kuri FERWAFA mu gihe kitarenze iminsi itanu y'akazi kugirango rishyikirizwe abo rigenewe.

Iri niryo tangazo FERWAFA imaze gushyira hanze ibinyujije kuri Twitter

Imbamutima n'ibyiyumviro byo gutanga ishimwe ku ikipe Amavubi byamutse muri benshi ubwo Amavubi yakatishaga iticye yo kujya mu mikino ya 1/4 cy'irangiza mu marushanwa ya CHAN 2020 arimo kubera mu gihugu cya Cameroun. Aha hari mu ijoro ryo kuwa 26 Mutarama 2021.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/ferwafa-yasabye-abifuza-gutanga-ishimwe-ku-ikipe-yu-rwanda-amavubi-ko-bakwandika-babisabira-uburenganzira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)