FERWAFA yasabye imbabazi abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ibicishije mu itangazo yaganeye abanyarwanda yabiseguyeho kubera imyambaro y'Amavubi iherutse kugaragazwa.

Hashize iminsi ibiri gusa, FERWAFA igaragaje umwambaro mushya Amavubi azaserukana mu irushanwa rya CHAN riri kubera muri Cameroun.

Ni imyambaro itaravuzweho rumwe na benshi, ahanini bitewe n'uburyo amazina yo ku myambaro y'abanyezamu yanditseho.

FERWAFA nk'urwego rushinzwe umupira w'Amaguru mu Rwanda, bagize icyo bavuga kuri iyi myambaro, aho banasabye imbabazi abanyarwanda bababajwe n'iyi myambaro bavuga ko itari ikwiye Amavubi.

FERWAFA yavuze ko, habayeho gutinda kw'imyenda y'abanyezamu b'Amavubi nyuma yo gusanga indi yari yoherejwe yaraje handitseho izina ry'igihugu kandi atari ko byagakwiye kuba byaragenze.

Muri iri tangazo bageneye abanyarwanda, FERWAFA yabijeje ko ari amakosa atazongera kubaho kandi bemera guca bugufi basaba imbabazi abanyarwanda bose.


Dore ni uku bazaseruka bambaye muri iyi CHAN



Source : https://impanuro.rw/2021/01/18/ferwafa-yasabye-imbabazi-abanyarwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)