FERWAFA yiseguye ku banyarwanda ndetse inavuga impamvu abakinnyi b'Amavubi bagiye gukinana imyenda ikuze – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryiseguye ku banyarwanda ndetse rinasobanura impamvu abakinnyi b'ikipe y'igihugu y' U Rwanda Amavubi bagiye gukinana imyenda bakinanyw guhera mu mwaka w'imikino wa 2017-2018. Ibi FERWAFA yabivuze  mu itangazo yashyize hanze ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Nkuko bigaragara mu itangazo FERWAFA yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yasobanuye impamvu abakinnyi b'Amavubi bagiye gukinana iyi myenda benshi bavuga ko ikuze. FERWAFA yavuze ko ubwo hategurwaga ibijyanye no kwitabira CHAN 2020, FERWAFA ifatanyije na Ministeri ya Siporo yatumije imyenda mishya yo gukinana CHAN yagombaga kuva ku wa 4 Mata 2020 kugeza ku wa 25 Mata 2020.

FERWAFA ikomeza ivuga ko hafashwe umwanzuro wo gutumiza imyenda mishya ariko hagendewe ku myenda yari mu ruganda kandi ihuye n'amabara y'ikipe y'igihugu bitewe nuko igihe kitari gihagije ku buryo sosiyete yambika ikipe y'igihugu yari yamaze gukora umwenda wihariye " customized kit " nk'uko bisanzwe bikorwa. FERWAFA kandi ikomeza isobanura ku bijyanye n'umwambaro w'abazamu abantu benshi banagarutseho cyane.

ITANGAZO FERWAFA YAGENEYE ABANYARWANDA

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/ferwafa-yiseguye-ku-banyarwanda-ndetse-inavuga-impamvu-abakinnyi-bamavubi-bagiye-gukinana-imyenda-ikuze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)