Fondation Yolande Mukagasana yamaganye Judi Rever witwikira ubwisanzure agapfobya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije mu muryango ‘Fondation Yolande Mukagasana’, yanditse ibaruwa yamagana ibikorwa bya Rever uvuga ko ibyo yakoze biri mu burenganzira bwo gutangaza amakuru mu bwisanzure, nyamara ibikorwa bye ntaho bitaniye n’ibyaranze itangazamakuru mu gihe cya Jenoside na mbere yayo.

Uruhare rw’itangazamakuru mu gihe cya Jenoside ntirugibwaho impaka, kuko ibinyamakuru nka Kangura na Radio RTLM byakongeje umuriro mu bihe bya Jenoside, bigashishikariza Abahutu kwica Abatutsi mu buryo bweruye.

Uru ruhare rw’itangazamakuru kandi rwaje kwemezwa n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwahamije bamwe mu banyamakuru kugira uruhare muri Jenoside, ndetse mu bafunzwe hakabamo n’umunyamakuru w’umunyamahanga, George Ruggiu wahanishijwe igifungo cy’imyaka 12.

Fondation Yolande Mukagasana yavuze ko ibikorwa byo gupfobya Jenoside hitwajwe uburenganzira bwo kwishyira ukizana bidakwiye kwihanganirwa.

Bagize bati “Muri iki gihe, ntidushobora kwihanganira na gato abagoreka amateka n’abapfobya Jenoside bakoresheje intwaro y’ubwisanzure bwo kwishyira ukizana bakagoreka ukuri kw’ibyabaye.”

Bakomeza bavuga ko ugendeye ku mategeko y’ubushakashatsi, ibyo Judi Rever yandika nta shingiro bifite kuko abatangabuhamya yagiye akoresha babogamiye ku ruhande rumwe kandi ruzwi, nyamara uyu munyamakuru uniyita umushakashatsi akaba atarahaye umwanya urundi ruhande anashinja kugira uruhare muri Jenoside, ingingo ubusanzwe y’ibanze mu bushakashatsi nk’ubwo yakoraga.

Ikindi kigarukwaho ni uburyo abantu Rever yavuganye na bo, batangaza ibyabaye nta bindi bimenyetso simusiga bagaragaza, nyamara bagafatwa nk’isoko y’ingenzi y’amakuru, mu gihe ibyo bavuga byuzuyemo amarangamutima, asa nk’agamije gukinga ikibaba cyangwa kwirengagiza ukuri bitewe n’impamvu zitandukanye.

Rever mu gitabo cye ’In Praise of Blood’ avuga ko ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zakoreye Abahutu Jenoside, nyamara ibi ni ibintu byanavuzwe mbere cyane y’uko Jenoside ibaho aho byakoreshwaga nk’iturufu yo kwanganisha Abanyarwanda, kugira ngo mu gihe Jenoside izaba itangiye gushyirwa mu bikorwa, Abahutu bazabyitabire ku bwinshi.

Bwa mbere bivugwa, byanditswe n’umuryango witwa ‘l’Association des Femmes Parlementaires pour la Défense des Droits de la Mère et de l’Enfant’ ufatanyije na Dr. Léon Mugesera wakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nyandiko yari ifite umutwe ugira uti “Ukuri kose ku Ntambara yo mu Ukwakira 1990”, yasohotse muri Gashyantare 1991, hari aho bagira bati “intambara ya RPF igamije kugarura ubutegetsi bw’igitugu bw’Abatutsi binyuze muri Jenoside, izakuraho burundu Abahutu nyamwinshi”

Ibi byerekana ko Jenoside yakozwe yateguwe, aho mu byiciro biyitegura harimo n’ubwo abahigwa bashinjwa gushaka kugirira nabi urundi ruhande, nk’uko na Prof. Mahmood Mamdani yabigarutseho mu gitabo yise “When Victims Become Killers” (iyo abahigwa bahindutse abicanyi), aho agira ati "Jenoside nyinshi ziba zaratekerejweho zigashishikarizwa abantu, zigategurwa kandi zigasobanurirwa abantu ko ari ukwirwanaho bagira bati ‘bakorere ibyo bazagukorera mbere y’uko babigukorera’".

Fondation Yolande Mukagasana igaragaza ko imvugo za Rever zishinja RPF kugira uruhare muri Jenoside ntaho zitaniye n’ibyo Prof. Mamdani yagarutseho, kuko Rever aba ashaka kwerekana ko wagira ngo abakoze Jenoside bari bameze nk’abari kwirwanaho, nyamara amateka agaragaza ko Jenoside yateguwe n’abahanga, abanyapolitiki ndetse n’abasirikari bo mu nzego zo hejuru, ndetse kuri ubu ikaba ikomeje gupfobywa n’abanyamakuru nka Rever na Stéphan Bureau.

Aba banyamakuru bakomoka mu gihugu cya Canada, baherutse kugirana ikiganiro kuri Radio Canada, aho cyagarutse n’ubundi ku bitekerezo bya Rever bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo mpamvu Fondation Yolande Mukagasana isaba ambasade ya Canada mu Rwanda, kugira uruhare mu kwamagana ibi bikorwa.

Bagize bati “Binyuze muri ambasade ya Canada mu Rwanda, Canada igomba kugira icyo ivuga kuri ibi bintu tuvuganye uburakari n’agahinda kenshi, kandi bakatubwira niba nk’igihugu bashyigikiye aba banyamakuru b’abanya-Canada bapfobya jenoside.”

Iyi Fondation kandi ikomeza ivuga ko muri Canada, nta muntu ushobora gutinyuka ngo avuge ko muri Jenoside y’Abayahudi, hari abifatanije n’aba-Nazi bakica imiryango yabo. Nta n’umwe kandi ushobora kugira umutima uhinyuza ubuhamya bw’abarokotse Jenoside y’Abayahudi.

Aha ni ho bahera bibaza impamvu mu Rwanda bitandukanye, bati “Kuki ibi bishobora kwemerwa ku mateka y’u Rwanda? Ni gute Canada yakwemera ibi bintu? Dukeneye kubyumva, ntimukaze ngo mutubwire ko ari ubwisanzure bwo kuvuga ibyo mushaka, kubera ko twe turabizi nk’ababaye mu Rwanda mu 1994.”

Mukagasana aherutse gushinga umuryango yise ’Fondation Yolande Mukagasana’ ufite intego zinyuranye zijyanye no kurwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kuva mu 1995 nibwo yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16 arwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana n’ubwo yari afite ibikomere bya Jenoside.

Uyu mubyeyi yagenze Isi yose atanga ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda, binamuhesha ibihembo byinshi birimo icya UNESCO ndetse n’icy’Umuryango w’Abayahudi bo muri Amerika.

Yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi ndetse ni yo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko atazibagirana.

Uyu mubyeyi avuga ko “Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n’ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu.”

Mukagasana avuga ko ibikorwa byo gupfobya Jenoside bidakwiye guhabwa agaciro mu ishusho yo kurengera uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka
Judi Rever azwi cyane mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Stéphan Bureau yagiranye ikiganiro na Judi Rever cyagarutse ku gitabo uyu mugore yanditse gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rever-ntakwiye-gukoresha-uburenganzira-bwo-kwishyira-ukizana-mu-gupfobya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)