Gasabo:Abaturiye ikimoteri cya Nduba bahangayikishijwe n’imbwa zabamariye amatungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baganiriye na TV1 ,bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwa bafasha bukabakiza izi mbwa cyangwa bukabashakira ahandi hantu bubatuza bakabaho batekanye.

Bemeza ko izi mbwa hari bamwe muri bo zatumye bacika ku bworozi kubera uburyo zabamazeho amatungo.

Ndayishimye Elie uturiye iki kimoteri, avuga ko mu ntangirro z’iki cyumweru yasanze imbwa 10 ziri kumurira ihene.

Ati “Zari zigiye kurya abana, abo bana bazamutse bazihunga zirazamuka zisanga aho iyi hene yari iri zirayataka ku kibero zirayirya, n’ahandi bari bafite ihene 10 zose zapfiriye muri iri shyamba ari izo mbwa ziziriye.”

Undi mugabo imbwa zaririye ihene yagize “ Ndavuga nti ese izi mbwa ziturutse hehe?ejo saa saba ziraza zirya hene yari hariya ku irembo. nimbwa nyinshi cyane kandi z’ ibisore wagira ngo ni imitavu ."

Undi muturage “Amakuru tujya twumva mu baturage n’uko ngo ari abantu baturuka i Kigali bakaza kuzimena aha ariko bazimena nijoro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba w’umusigire, Bugingo Eugène, we avuga ko izo mbwa bataramenya umubare wazo hashize igihe gito baziteze ariko ko bagiye kongera kuzitega niba zaragarutse.

Ati “ ariko twari twaziteze kandi abaturage bari babonye igisubizo nibura kitarambye kuko ntabwo zapfa zose kandi ntitwatega umurenge wose,ni ukongera tugasubira mu nzego z’umutekano tukongera tukabaza niba hari undi miti batubonera ku buryo twabafasha tukareba niba twakongera tugatega ariko nta cyumweru gishize duteze ubundi.”

Yakomeje avuga ko izo mbwa ziza zikurikiye ibiryo muri icyo kimoteri ku buryo aribyo bituma ziba nyinshi muri ako gace.

Abatuye i Nduba basabye ubufasha ngo imbwa zimaze iminsi zibarira amatungo zihavanwe



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abaturiye-ikimoteri-cya-nduba-bahangayikishijwe-n-imbwa-zabamariye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)