Gatare Francis mu bayobozi b'indashyikirwa mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rutonde rwashyizweho Gatare Francis rwatangajwe binyuze mu cyiswe Mining Elites 2021; rukorwa na Mining Review Africa, Ikinyamakuru gitangaza inkuru zerekeranye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Abayobozi bashyizwe kuri uru rutonde ni abagaragaje ingamba zidasanzwe mu guteza imbere uru rwego no gushyiraho politiki zo kuruzahura nyuma y'ingaruka rwasigiwe na Coronavirus.

Umwanditsi Mukuru wa Mining Review Africa, Laura-Jane Cornish, yavuze ko mu 2020, urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Afurika rwahuye n'ibizazane ariko hari abagerageje guhangana nabyo.

Ati 'Muri uyu mwaka, Mining Elites muri Africa yahisemo kwibanda ku bigo bicukura byerekanye itandukaniro mu gihe kigoye, bikabasha gukomeza imikorere irambye ndetse bigateza imbere ubukungu n'ibihugu bikoreramo.''

Mu bindi byibanzweho mu guhitamo imishinga n'abantu bitwaye neza mu rwego rw'ubucukuzi harimo kureba uburambe n'umumaro mu kubahiriza amahame yo kubungabunga ibidukikije ndetse n'imiyoborere.

Urutonde ruriho abayobozi icyenda bo mu bigo bya Leta n'iby'igenga; barimo Errol Smart, uyobora Orion Minerals; Johan Ferreira wa Khoemacau Copper Mining; Steve Phiri, uyobora Royal Bafokeng Platinum; Sébastien de Montessus wo muri Endeavour Mining; Nolitha Fakude uyobora Ihuriro ry'Abagore bakora Ubucukuzi; Francis Gatare uyobora RMB; Fortune Mojapelo wa Bushveld Minerals n'abandi.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro (RMB), Gatare Francis yashyizwe mu bayobozi icyenda bagaragaje umwihariko mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Afurika

-  Urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda rwateye intambwe nziza

Urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri mu Rwanda rutera imbere ndetse mu 2018 hashyizweho itegeko rishya ribugenga. Mu 2019 hasohotse amabwiriza y'Umuyobozi Mukuru yakozwe mu korohereza abashoramari no guca akajagari mu bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro ndetse no gushyira imbaraga mu gukusanya amakuru kuyanoza kugira ngo abashoramari bayashingireho bakora imishinga ibafitiye akamaro.

Mu 2019, u Rwanda rwacyuye amakuru ku bucukuzi yari amaze imyaka mu Bubiligi; ashingiye ku bushakashatsi iki gihugu cyakoze nyuma yo gucukura amabuye y'agaciro mu rwa Gasabo kuva mu 1930 ariko amakuru yose kikayabika mu nzu ndangamurage.

RMB ivuga ko aya makuru azafasha igihugu muri gahunda yacyo yo gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kinyamwuga hagendewe ku makuru y'ahari amabuye, ubwoko bwayo ndetse n'ingano.

Ikindi cyimakajwe ni uguca akajagari mu bucukuzi no gufasha ababurimo kubukora kinyamwuga; kuri ubu buri karere gafite abakozi bagenzura ibikorwa by'ubucukuzi buri munsi ndetse byagabanyije impanuka n'abacukura binyuranije n'amategeko.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro cyanashyize imbaraga mu gushyiraho inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku bucukuzi.

Amabuye y'agaciro yakunze koherezwa hanze adatunganyije ndetse bigahombya igihugu. Hubatswe inganda zirimo urutunganya gasegereti ihita ijyanwa mu nganda gukora ibyo yagenewe n'urwa zahabu ruyitunganya ku kigero cya 99% ndetse hari no kubakwa urutunganya Wolfram mu Bugesera.

U Rwanda kandi rwinjije mu burezi bwarwo amashuri yigisha ubucukuzi, aho kuri ubu muri Kaminuza y'u Rwanda hari Ishami ryigisha Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro n'Ubumenyi bwo mu Nda y'Isi ndetse i Rutongo hafunguwe ishuri rizigisha aya masomo, rikanatanga amahugurwa ku basanzwe bakora mu bucukuzi ariko batabifitiye ubumenyi buhagije.

Mu 2020 kandi u Rwanda rwatanze impushya 83 zo gukora ubushakashatsi, gucukura, gucuruza amabuye n'izindi.

Muri uwo mwaka kandi nibwo Uruganda rutunganya gasegereti (Luna Smelter) rwahawe icyangombwa kigaragaza ko amabuye rutunganya adaturuka mu bice birimo intambara. Ni mu gihe hari raporo yagiye ashinja u Rwanda gucukura amabuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nubwo urwego rw'ubucukuzi rwahungabanyijwe na COVID-19, hashyizweho amabwiriza ajyanye no gukumira icyorezo cya Coronavirus mu bakora mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri ndetse n'abandi bantu bahura na bo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike aho Coronavirus itageze cyane mu bakora umwuga w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko umwaka wa 2020 warangiye nta muntu urandura iki cyorezo kuko mu ntangiriro z'uyu mwaka aribwo havuzwe abanduye mu Burasirazuba.

Mu mishinga iteganyijwe harimo kubakwa laboratwari ipima amabuye y'agaciro, yitezweho gufasha igihugu kumenya ibigize ayo u Rwanda rujyana ku isoko. Ubusanzwe hari ubwo byasabaga ko hari amabuye ajya gupimirwa hanze cyangwa n'abayacuruza bagategereza ko abo bayagurishije aribo bayapima (rimwe na rimwe badahari) bakababwira ibiyagize.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nibwo buza ku isonga mu byinjiza amafaranga akomoka mu bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga mu Rwanda. Mu mwaka wa 2020 byari biteganyijwe ko miliyari 500 Frw azinjizwa avuye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Gatera Francis, yashimiwe kubera uburyo bw'imiyoborere yimakaje yatumye hanozwa uruhererekane rw'ibikomoka mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Gatare Francis yashyizwe kuri uru rutonde ahanini bishingiye no ku ngamba ikigo abereye umuyobozi cyafashe mu guhangana n'ingaruka za Coronavirus mu rwego rw'ubucukuzi
Uruganda rwa LuNa Smelter rwatangiye gutunganya gasegereti amasaha 24/24 aho rushongesha toni zigera kuri 12 ku munsi, zikaba zagera kuri 300 mu kwezi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatare-francis-mu-bayobozi-b-indashyikirwa-mu-rwego-rw-ubucukuzi-bw-amabuye-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)