Aba borozi batawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021 bakaba bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba borozi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwigomeka ku buyobozi bubabuza kuragira mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro no kwangiza ibikorwa remezo bitandukanye.
Yagize ati “Ni batandatu twafashe, twabafashe ejo. Byaje bikurikirana n’icyemezo cy’inama y’umutekano itaguye y’intara cy’uko abantu bose bafite inzuri zikora ku Kigo cya Girikare cya Gabiro barenze ku mabwiriza bahawe cyane cyane abagiye bangiza ibikorwa remezo byashyizweho na leta kandi byashyiriweho kugira ngo amatungo ntajye muri Gabiro bakabyangiza kugira ngo babone inzira bahanwa.”
Meya Gasana yakomeje avuga ko mu bikorwa remezo byakozwe harimo umuferege munini wacukuwe utandukanya iki kigo n’inzuri z’abaturage zicyegereye, harimo uruzitiro rwa senyenge rwubakiwe aborozi bafite inzuri zikora kuri iki Kigo n’ibindi.
Ati “ Urwo ruzitiro rero hari abaruciye banataba uwo muferege bashyiraho inzira yinjiza inka muri icyo kigo, icyemezo cyavugaga ko abangije ibyo bikorwa kugira ngo bahe icyuho abajyana inka kuziragira mu kigo bafatwa bagashyikirizwa RIB kugira ngo bakurikiranwe ibyaha bashinjwa birimo kwangiza ibikorwaremezo, kwigomeka ku byemezo by’ubuyobozi n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko babanje kubatumaho banga kwitaba bahita bakorana n’inzego z’umutekano hafatwa batandatu bashyikikirizwa RIB.
Meya Gasana yasabye aborozi kororera mu nzuri zabo bakirinda kujya kuragira mu Kigo cya Gabiro.
Ati “Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro gifite ibyo cyagenewe birimo imyitozo ya gisirikare kandi idashobora kubangikana n’ibikorwa byabo. Turabasaba rero kuva kera kwirinda kukijyamo rwose uretse no kuba bamwe bafashwe hari n’ibindi byemezo twagiye dufata birimo ko inka zihafatiwe zizajya zitezwa cyamunara ariko baranga bakabirengaho. Ntabwo dushishikajwe no guhombya abaturage ahubwo dushishikajwe no kubarengera ni yo mpamvu tubasaba kubahiriza ibyo tubasaba.”
Mu Ukuboza 2020, aborozi bafite inzuri zikora ku Kigo cya Girikare cya Gabiro mu turere dutatu aritwo Nyagatare, Gatsibo na Kayonza bari batumiwe mu nama yabahuje n’abagize inama y’umutekano itaguye y’intara, aho bihanangirijwe ndetse batatu bari barenze ku mabwiriza bamburwa inzuri.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko bakomeza kubakoresha inama nyinshi mu rwego rwo kubibutsa ingamba zafashwe ari nako babagira inama.
Bamwe mu borozi bashinje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kujenjeka ntibite ku borozi bamwe na bamwe batumva bakarenga ku nama baba bagiriwe bakajya kuragira muri iki kigo.
Inama Njyanama z’uturere dutatu zanzuye ko inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro zizajya zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya leta ariko ntibibuza aborozi kurenga kuri uyu mwanzuro kuko umwaka ushize hari inka nyinshi zagurishijwe muri cyamunara ba nyirazo bakaba barongeye bagashumbushwa na bagenzi babo.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-aborozi-batandatu-batawe-muri-yombi