Muri uko kubwirwa uwo mushinga basabwe kugura telefoni igezweho(smart phone) izajya ibafasha kohereza amazi ava mu bigega byabo, nabyo bagombaga kubakirwa .
Umushinga witwa Akagera V.T.C niwo wari bubibafashemo maze usaba buri muhinzi gutanga amafaranga 26 000 Frw yo kugura iyo telefoni. Abaturage bavuga ko bayatanze, nyuma bakabwirwa ko buri umwe agomba kongeraho 9000 Frw kugira ngo ikiguzi cya telefoni kigere kuri 35000Frw.
Abahinzi bavuganye na RBA ,bavuze ko bakoze ibyo basabwe byose ariko ngo hashize amezi agera kuri atanu batarabona ibyo bijejwe.
Umwe yagize ati 'Nyine bari batubwiye ko aho bazashyira ikigega abantu baziyegeranya ari nk'icumi bitewe n'umubare w'abafite umurima hafi aho noneho tutagatanga amafaranga, nyuma bakadushyirira ibyo bigega mu mirima tukumva rwose ari iterambere ryiza'.
Yavuze ko asanga bari mu gihirahiro kuko ibyo bijejwe nta na kimwe babonye.
Ati 'Ikibazo n'uko hajemo ikibazo, telefoni ntazo,n'umushinga usa nk'aho uri mu kirere usa nk'uwahagaze, mbese muri make turi mu gihirahiro'.
Undi yagize ati' Baratubwiye ngo dutange amafaranga ngo tugure telefoni zigezweho,kugira ngo bazatuzanire ibigega ngo tujye twuhira tutavunitse ku buryo tutakwicwa n'inzara, icyo gihe amafaranga turayatanga.'
Yakomeje agira ati 'Batubwira ko bagiye kutuzanira telefoni, tugiye ku murenge mu nama bati telefoni twaragiye dusanga izo twari tugiye kuzana umunara w'ino bidakorana, none tugiye kuzazana izindi .Turategereza barongera baravuga ngo noneho mutange 35000Frw,bigeze aho ngaho turategereza turaheba.'
Umuyobozi w'Umushinga wa Akagera VTC, Karinganire Ellie, yavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko telefoni zitari zujuje ubuziranenge gusa abizeza ko umushinga utahagaritse ibikorwa nkuko babivuga.
Ati 'Icya mbere n'uko bagomba kwihangana ,hari ibibazo twagiye duhura nabyo harimo kuba twatanze telefoni bakazanga ngo ni nto, bati dushaka izindi .Aho tuzaniye izindi ,urwego rufite ububasha mu kugenzura amatelefoni n'ibikoresho by'ikoranabuhanga rugaragaza ko zitujuje ubuziranenge '.
Yakomeje agira ati' Ku bufatanye n'Inzego z'Igihugu badushakiye abandi bafatanyabikorwa .Dufite intego yo gutanga telefoni 300.000, rero muri telefoni zigera ku 51.230 zo muri Gatsibo ,harimo n'abahinzi ba Nyagihanga'.
Umunyamabanga shingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagihanga,Mutabazi Joefrey,yizeza aba baturage ko bari gukorana bya hafi n'umushinga Akagera V.T.C kugira ngo igikorwa bizejwe gishyirwe mu bikorwa.
Mu Karere ka Gatsibo igikorwa cyo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga ,umushinga wa Akagera V.T.C,uteganya gukorera mu mirenge ya Nyagihanga na Gitoki. Ni mu gihe uyu mushinga biteganyijwe ko uzagezwa no mu tundi turere tugize intara y'u Burasirazuba.