-
- Maj Gen Mubarak Muganga
Komite nshya igomba kuyobora APR FC yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021 ku biro by'iyi kipe biherereye ku Kimihurura, umuhango uyoborwa na Major General Mubarakh Muganga.
Ubuyobozi bwa APR FC:
Chairman: Maj General Mubarak Muganga
Vice Chairman: Brig Gen Firmin Bayingana
Umunyamabanga: Masabo Michel
Umubitsi: Lieutenant Colonel Emmanuel Rutebuka
Team Manager : Ikipe irateganya kumutangaza vuba
Mu kiganiro n'itangazamakuru, umuyobozi wa APR FC Maj General Mubarak Muganga wayoboye iki gikorwa yavuze ko bagiye gukomeza gufasha APR FC gutwara ibikombe . Yagize ati "Mu bikombe 26 bimaze gukinirwa kuva APR FC yashingwa tumaze gutwaramo ibikombe 18 bya shampiyona. Tuzakomeza gufasha iyi kipe gutwara ibikombe haba mu Rwanda, mu karere ndetse no muri Afurika aho bishoboka."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko APR FC izakomeza guha umwanya abana b'Abanyarwanda kugira ngo bakomeze gutera imbere no guhesha igihugu ishema.
Visi Perezida wa APR FC Brig General Firmin Bayingana yabaye mu buyobozi bwa APR FC kuva mu mwaka wa 1998 kugera mu 2000 aho yari Umunyamabanga mukuru w'iyi kipe. Kuva mu mwaka wa 2000 kugera muri 2010 yayoboraga ikipe y'ingabo z'igihugu zirwanira mu mazi ari yo Marines FC.
Uwagizwe Umunyamabanga, Michel Masabo, yabaye Umunyamabanga wa APR FC kuva mu mwaka wa 2003 kugera muri 2007.
Ku bijyanye no kuba intego zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League zitaragezweho, Gen Mubarak Muganga yavuze ko abakinnyi batari bamenyeranye. Yagize ati "Twari dufite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League ariko ntitwazigezeho kuko abakinnyi dufite bari bamaranye umwaka umwe. Turizera ko mu mwaka wabo wa Kabiri bizagerwaho kandi turabyizeza abakunzi ba APR FC.”
Mu bindi uyu muyobozi yagarutseho ni amakuru yo kuba ikipe ya APR FC ishaka kugarura myugariro Rwatubyaye Abdul. Umuyobozi wa APR FC yavuze ko nta biganiro bihari. Yagize ati "Rwatubyaye ni umwana wacu, ni umunyamuryango, ni umwe mu bakinnyi twareze. Umukinnyi wese witwaye neza ari iwacu aba agomba kugaruka igihe cyose tumukeneye. Umutoza wacu namwifuza tuzaganira ariko aka kanya nta biganiro na Rwatubyaye Abdul.”
Major General Mubarak Muganga usanzwe akuriye ingabo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba asimbuye ku buyobozi bwa APR FC Lieutenant General Jacques Musemakweli wari umaze igihe kitari gito ayobora iyi kipe.
source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gen-mubarak-muganga-yagizwe-umuyobozi-wa-apr-fc