Gicumbi – Rulindo: Miliyari zisaga 5 zigiye gushorwa mu kwegereza abaturage amazi meza n'imihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Imashini (Water Pumps) zagenewe gusunika amazi azamurwa mu misozi zatangiye gushyirwa ahabugenewe
Imashini (Water Pumps) zagenewe gusunika amazi azamurwa mu misozi zatangiye gushyirwa ahabugenewe

Uturere twa Gicumbi na Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru, iyo mishinga byitezwe ko izahindura ubuzima bwa benshi, ni irebana no kwegereza Abaturage amazi meza ndetse no gutunganya n'imihanda.

Gicumbi hatangiye gutunganywa imiyoboro y'amazi ireshya na Km 123.5

Iyo miyoboro y'amazi yatangiye gutunganywa, izaba ireshya na Km 123.5 izatwara miliyari enye z'Amafaranga y'u Rwanda. Ubwo uyu mushinga uzaba wamaze gushyirwa mu bikorwa, bizorohereza ingo zisaga ibihumbi 60 kubona amazi meza hafi.

Akarere ka Gicumbi gatuwe n'ingo zisaga ibihumbi 110 zibarizwamo abaturage ibihumbi 470. Muri abo hari abagikora urugendo rw'ibirometero biri hagati ya bibiri na bitanu bajya gushaka amazi meza, icyifuzo kikaba ari uko icyo kibazo gikemuka, abaturage bagatera imbere mu isuku.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix agaruka ku nyungu biteze kuri uyu mushinga yagize ati: “Ni imiyoboro izakwirakwizwa mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Gicumbi. Twiteze inyungu nyinshi muri uyu mushinga kuko ubwo uzaba wamaze gushyirwa mu bikorwa, abatuye mu bice by'icyaro, nta muntu uzongera gukora urugendo rurenga metero 500 ajya gushaka amazi, naho abatuye mu mujyi nibura nta muntu uzajya arenza metero 200 atageze aho abasha kubona amazi meza”.

Umushinga wo kwegereza Abaturage amazi meza washowemo miliyari enye z
Umushinga wo kwegereza Abaturage amazi meza washowemo miliyari enye z'amafaranga y'u Rwanda

Ni umushinga uri gushyirwa mu bikorwa n'Akarere ka Gicumbi ku bufatanye n'Umushinga Water for People, WASAC ndetse na World Vision.

Ku birebana n'ingurane igomba guhabwa abaturage, Akarere gatanga icyizere cy'uko nta muturage uzagira ikibazo, kuko aho iyo miyoboro y'amazi izanyura hose, bizashingira ku murongo watanzwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu kandi hubahirijwe ibigenwa n'itegeko ry'uko ahashyirwa ibikorwa remezo nk'amazi meza, umuturage agomba guhabwa ingurane ye mbere y'uko imirimo yo kubihashyira itangira.

Ndayambaje ati: “Birumvikana ko hari ibikorwa by'abaturage bizagongwa n'iyo miyoboro. Ni nayo mpamvu ibirebana n'ingurane bagomba kuyihabwa mu buryo bwubahirije amategeko ajyanye no kuyibaha mbere y'uko umushinga utangira gushyirwa mu bikora, kugira ngo n'igihe hari abimuwe mu bikorwa byabo babone uko bashakisha ahandi bitabagoye”.

Ati “Icyo twifuza ni uko uyu mushinga uzana impinduka ku mibereho y'abaturage muri rusange kandi mu buryo burambye aho kubabera umuzigo. Tubizeza ko yaba ahazanyura amatiyo n'ahazubakwa ibigega by'amazi, byose bigomba gukorwa bamaze kwishyurwa”.

Yasabye abaturage kwitegura kubungabunga ibi bikorwa remezo kugira ngo bizabagirire akamaro, kuko ari ibyabo.

Ati: “Icya mbere ni ukumva ko ibikorwa ari ibyabo. Hari aho bizanyuzwa mu mirima, hari aho bizaca imbere y'amazu yabo, ubutumwa tubaha ni ukwirinda kubyangiza bitabira kubibungabunga; iyo babyitwayemo uko tubibasabye birinda gushyira Leta mu bindi bihombo bituruka ku gushora andi mafaranga yo kubisana mu gihe byangiritse. Ayo mafaranga ahubwo akifashishwa mu kwihutisha indi mishinga iba itaragerwaho”.

Uwo mushinga uzamara igihe cy'amezi 12 ushyirwa mu bikorwa, ukaba umwe mu bizatuma Akarere kagera ku ntego kihaye mu wa 2022, y'uko abaturage bose bagomba kuba begerejwe amazi meza 100%.

Aha abakozi barimo bareba imiterere y
Aha abakozi barimo bareba imiterere y'agace kari gushyirwamo amatiyo ayobora amazi mu ngo z'Abaturage

Muri iki gihe icyorezo Covid-19 gikomeje kudindiza gahunda nyinshi, ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi ngo ntibufite impungenge z'uko ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushingwa hari icyarkoima mu nkokora, kuko abafatanyabikorwa muri gahunda zo gutunganya iyo miyoboro boroherezwa gukora umunsi ku munsi.

Akarere ka Rulindo kiteguye kwegereza abaturage imihanda myiza

Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021, umwe mu mishinga minini Akarere ka Rulindo kazashyirwa mu bikorwa, ni uwo gukora umuhanda Rwintare - Muvumo - Gitanda uzaba ureshya na Km 11.5 washowemo asaga miliyari imwe na miliyoni 90 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Uwo muhanda uturuka kuri Nyabarongo uzanyura mu mirenge ya Shyorongi na Rusiga mu karere ka Rulindo uhure n'igice kiri mu murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, ukazafasha abaturage mu mihahirane ituma bageza umusaruro ku masoko.

Ibiraro byubatswe cyera mu buryo butakijyanye n
Ibiraro byubatswe cyera mu buryo butakijyanye n'igihe nibyo biri muri uyu muhanda, abahagenda bagorwa no kugeza umusaruro ku masoko

Imirimo yo kuwutunganya iri hafi gutangira nk'uko byemezwa na Niyoniringiye Félicien, Umuyobozi w'ibiro by'ubutaka n'imiturire mu Karere ka Rulindo.

Yagize ati: “Umusaruro uva muri biriya bice kubona uko ugezwa ku masoko byabaga ingorabahizi, wasangaga abantu bawikorera ku mutwe abandi ku magare kuko umuhanda uhari wamaze kwangirika cyane, imodoka ntizibasha kuwunyuramo. Twifuza ko ukorwa abantu bagashobora kubona inzira za hafi, cyane ko umusaruro uhaturuka ugizwe n'ibitoki, imyumbati, ibishyimbo n'ikawa ari mwinshi cyane, uwo muhanda uri hafi gutangira gukorwa”.

Uyu mushinga wo gutunganya umuhanda uzashyirwa mu bikorwa n'Akarere ka Rulindo ku nkunga y'Ikigega cy'iterambere cy'Abadage (KFW) na Leta y'u Rwanda. Muri uyu mwaka wa 2021 hazakorwa icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga ku kigero cya 25%, ikindi cyiciro kikazasozwa muri 2022.

Uwo muhanda ugiye kwiyongera ku yindi mishya imaze gukorwa yaba ihuza ako karere n'utundi bihana imbibi ndetse n'indi y'imbere ihuza imirenge.

Ifoto igaragaza tumwe mu duce tw
Ifoto igaragaza tumwe mu duce tw'Akarere ka Rulindo

Uwo muyobozi asaba abaturage ko ubwo uzaba wamaze gukorwa bazitabira kuwubyaza umusaruro no kuwufata neza kuko amafaranga ashorwa mu bikorwa nk'ibyo aba ari menshi.

Muri rusange ubaze agaciro k'amafaranga azakoreshwa muri iyi mishinga yombi yaba urebana no kwegereza abaturage amazi meza mu Karere ka Gicumbi n'ujyanye no gutunganya umuhanda mu Karere ka Rulindo, yombi izatwara amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari eshanu.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gicumbi-rulindo-miliyari-zisaga-5-zigiye-gushorwa-mu-kwegereza-abaturage-amazi-meza-n-imihanda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)