Gisagara: Ihurizo ku irangizwa ry’imanza z’Abarundi bagize uruhare muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, amwe mu makomini yari mu cyahindutse Akarere ka Gisagara nka Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi yari acumbikiye impunzi z’Abarundi. Bamwe muri abo Barundi bashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi no kubasahura mu gihe cya Jenoside.

Mu buhamya bwatanzwe na Bunyenzi Isaïe warokokeye Jenoside mu yahoze ari Komine Kigembe, ubu ni Murenge wa Nyanza, yavuze ko iwabo Abarundi ari bo batije umurindi interahamwe mu kwica.

Yagize ati “Abarundi bari bacumbitse ino nibo batije umurindi Interahamwe, aho twari twahungiye muri komine bakajya badutera amabuye ngo dusohoke badutere amacumu.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imanza nyinshi z’abakoze icyo cyaha zaciwe n’Inkiko Gacaca zitegeka ko hari n’abagomba kwishyura imitungo bangije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zirenga ibihumbi 31 zamaze kurangizwa ariko hari izindi zagoranye.

Ati “Twarangije imanza 31,057; izitararangira ariko zishoboka ni 56. Hari izindi zisaga gato 400 zireba Abarundi bari impunzi muri iki gice cya Gisagara nizo zisigaye.”

Rutaburingoga yashimye abaturage bo mu Karere ka Gisagara uruhare bagize mu irangizwa ry’izo manza, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Ati “Turishimira uburyo igikorwa cyo kurangiza izo manza cyakozwe n’uruhare abaturage babigizemo kuko hari abangirijwe imitungo bagiye batanga imbabazi. Hari abatari bafite ubushobozi bwo kwishyura bagasanga abo bahemukiye bakabasaba imbabazi nabo bakazibaha.”

Mu bihe bitandukanye, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu bice bihana imbibi n’u Burundi bakomeje gusaba ko Abarundi bari bahacumbitse bakoze Jenoside bashyikirizwa ubutabera nabo bagahanwa.

Amateka yabo muri Jenoside agarukwaho cyane mu bice bya Nyakizu, Ntongwe, Kinazi muri Ruhango, Mugina muri Kamonyi, Rilima muri Bugesera no mu bice bya Gisagara ahahoze ari mu makomini ya Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi.

Muri Kamena 2019, uwari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko ikibazo cy’Abarundi cyagiye biguru ntege kubera ubushake buke bw’igihugu cyabo.

Yagize ati “Dufite Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda banahunze, ariko ntabwo hagaragaye ubushake bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi ngo budufashe gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside kandi ibyo bimaze iminsi. Barahari benshi cyane muri za Gisagara, Nyaruguru hariya ku mupaka w’u Burundi, hari impapuro zo kubata muri yombi twohereje ariko nta gisubizo twigeze tubona. Icyo ni ikibazo.”

Muri Kanama 2019, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko icyaha cya Jenoside kidasaza, bityo ko mu gihe umubano w’ibihugu byombi (u Rwanda n’u Burundi) uzaba mwiza, hazashakwa uko Abarundi bagize uruhare muri Jenoside bakurukiranwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko bamaze kurangiza imanza yaciwe n'Inkiko Gacaca zingana na 31,057
Bamwe mu Barundi bari impunzi mu Rwanda barashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ihurizo-ku-irangizwa-ry-imanza-z-abarundi-bagize-uruhare-muri-jenoside
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)