Gisagara: Impinduka ku mibereho y’imiryango 8400 yahawe inkunga y’ibihumbi 800 Frw kuri buri umwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga watangiriye mu Murenge wa Mugombwa mu mpera z’umwaka wa 2019 ukomereza mu Murenge wa Kansi aho bahereye ku ngo zituye hafi y’Inkambi icumbikiye Impunzi z’Abanye-Congo; impunzi ziyirimo nazo zirayahabwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko ayo mafaranga ari gutangwa muri gahunda yitwa ‘Give Directly’ yazanywe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ati “Give Directly ni Umuryango w’Abanyamerika; yatanze amafaranga ku miryango y’abaturage b’Umurenge wa Mugombwa n’uwa Kansi kongeraho impunzi zose ziri mu Nkambi ya Mugombwa.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara yerekana ko mu mirenge ya Mugombwa na Kansi uwo mushinga umaze guha amafaranga ingo 8.423.

Ingo 5.274 zo mu Murenge wa Mugombwa mu tugari twose zahawe 4.239.427.940 Frw naho ingo 3.149 zo mu Murenge wa Kansi zimaze guhabwa 2.540.298.300 Frw kandi igikorwa kirakomeje.

Iyo abaturage bamaze kubona iyo nkunga bakora ibikorwa birimo kubaka cyangwa kuvuguruza inzu batuyemo; kugura ubutaka n’amatungo mu rwego rwo kwizigamira; gukemura ibibazo by’ibanze mu buzima; gutangira imishinga mito iciriritse n’ibindi.

Mukankunsi Christine wo mu Murenge wa Mugombwa avuga ko kimwe mu bikorwa yakoze ari ukuguramo inka, bituma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera kuko ahingisha ifumbire.

Ati “Aho mboneye inka nabonye ifumbire y’imborera, ndagira ngo nkubwire ko uyu munsi aho nezaga igitoki cy’ibilo 30 uyu munsi mpasarura icy’ibilo 80 ndetse hari n’icyo mperutse kugurisha cyari gifite ibilo 110.”

Uyisabye Josée we avuga ko akimara guhabwa ayo mafaranga yakozemo ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho ye birimo no kubaka inzu yo kubamo.

Ati “Nari nkennye cyane ntagira n’inzu yo kubamo none nabashije kubaka inzu ya metero eshanu kuri zirindwi, ndimo gushima Imana n’ubuyobozi bwacu bwiza.”

Karengera Medard we avuga ko yabashije kuvugurura inzu yabagamo ayisakaza amabati, ashyiramo sima ndetse ayitera n’irangi. Mu bindi yakoze harimo kwishyura amadeni, kugura ibikoresho byo mu nzu no kurihira abana ishuri.

Hari umudugudu wose buri rugo rwaguze inka

Ayo mafaranga yagize uruhare mu gutuma ingo 127 zigize Umudugudu w’Akarutsibuka mu Kagari ka Kibayi mu Murenge wa Mugombwa ziyemeza gukorera hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ziha umuhigo ko buri rugo rugomba gutunga inka.

Uwo muhigo bamaze kuwesa nk’uko Umuyobozi w’uwo mudugudu, Mushimiyimana Philomène, abyemeza.

Ati “Buri rugo rwose rurimo inka ahanini binyuze mu matsinda. Nta rugo na rumwe rurimo imirire mibi kandi mbere hari za bwaki ariko uyu munsi tumeze neza, ndetse n’inyubako zacu zimeze neza, abenshi twaravuguruye urebye imibereho yarazamutse ndetse twishyurira mituweli ku gihe 100%.”

Umuturage witwa Nyiracumi Epiphanie yavuze ko yashakanye n’umugabo we mu 2000 ariko mu 2019 ari bwo batangiye guhinga neza bakabona umusaruro kubera kubona ifumbire bakesha inka boroye.

Ati “Maze kubona inka yampaye ifumbire ku buryo ubu mpinga ibigori n’ibishyimbo bikera tukabona ibyo kurya bihagije. Dusigaye twarateye n’urutoki kandi rumeze neza. Mbere tutarabona inka ntabwo twezaga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, yabwiye IGIHE ko inkunga abaturage bahawe yahinduye imibereho yabo irushaho kuba myiza.

Ati “Impinduka zatangiye kugaragara kuko hari abubatse inzu abandi bavugurura izo babamo; hari abaguze inka; hari abaguze ibiryamirwa abandi binjira mu bucuruzi ku buryo bavuguruye imibereho yabo.”

Sibomana avuga ko umuhigo abatuye mu Mudugudu w’Akarutsibuka bihaye wo gutunga inka watumye ingo zitunze inka mu murenge wose ziyongera.

Ati “Muri Kanama muri 2019 ingo zitunze inka zari 23% mu gihe uyu munsi bageze hafi kuri 42% y’ingo zitunze inka.”

Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi icyo bakora ari ukwegera abaturage no kubagira inama kugira ngo amafaranga bahabwa bayakoreshe neza ahindure imibereho yabo.

Amafaranga atangwa muri Give Directly ni inkunga ifasha abaturage kuva mu bukene ntabwo ari inguzanyo bazishyura.

Mu Kagari ka Baziro abaturage babashije kubaka inzu nziza abandi barazivugurura
Nyiracumi Epiphanie avuga ko basigaye bahingisha ifumbire bakabona umusaruro utubutse

[email protected]




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-impinduka-ku-mibereho-y-imiryango-8400-yahawe-inkunga-y-ibihumbi-800
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)