Nk'uko bivugwa n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwaniro, Laurent Nshimiyumuremyi, abashyikirijwe urwego rw'ubugenzacyaha ni umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Shyunga hamwe n'umuyobozi w'umudugudu wa Karama uherereye muri Shyunga, hamwe n'abandi bagabo bane.
Uwo bakekwaho ko baba baragize uruhare mu gutuma apfa ni umusore w'imyaka 26 witwaga Jean Claude Nkeshimana, wapfuye kuwa gatatu tariki 6 Mutarama 2021, ari na wo munsi abakurikiranyweho kumukubita bafashwe.
Nk'uko Gitifu Nshimiyumuremyi abisobanura, gitifu w'Akagari ka Shyunga na mudugudu wa Karama ngo basanze aho nyakwigendera n'abandi bantu banywaga inzoga mu masaa tatu z'ijoro, ku wa gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021. Babasabye gutaha, nyakwigendera wari wasinze yanga gusohoka.
Ati “Abari bahari batubwiye ko Gitifu yasabye ko bamuterura bakamusohora hanze bagafunga akabari, noneho bamusiga hanze, gitifu we baramuherekeza. Abari baherekeje gitifu barimo na nyiri akabari bagarutse basanga yakubiswe.”
Mu bindi babwiwe harimo ko murumuna wa nyiri akabari ari we wasigaye amukubita, ariko noneho nyuma haje no kuvugwa ko bamusohora gitifu yamuteye akageri avuga ngo “uri kwigira ute?”
Umugore wa mudugudu na we avuga ko ari uko yabyumvise, ariko ko icyo yavuga yahagazeho ari uko nyakwigendera mu gitondo yaje kuregera umugabo we abaraye bamukubise.
Agira ati “Kuwa nyuma mu gitondo saa kumi n'ebyiri na 40, yaje kumuregera, aramubwira ati hari abantu baraye bankubise mukimara kuhava, none ndashaka kubakuregera. Undi aramubaza ati ese abagukubise urabazi? Undi ati ni abahungu ba James.”
Muri icyo gitondo ngo yari yambaye ipantaro yonyine. Icyo gihe ngo yanabwiye Mudugudu ko abari bamukubise bari bamutwariye inkweto n'ishati ndetse n'amafaranga hamwe n'ibyangombwa. Ngo nta gikomere cyamugaragaragaho, uretse mu mugongo hasaga nk'aho hashwaratuwe n'amabuye.
Mudugudu yamusabye kujya gushyikiriza ikirego umukuru w'isibo cyangwa mutekano cyangwa se akaza kumutegereza saa tanu avuye gukamisha, undi amubwira ko iyo saha atayigeza.
Nyakwigendera yaje kujya mu isoko rya Rugogwe, ageze mu marembo yitura hasi, bahamukura ajyanwa ku kigo nderabuzima na cyo cyaje kumwohereza ku bitaro bya Kabutare, ari na ho yaguye.
Umuvugizi wa RIB w'umusigire, Dr. Thierry B. Murangira, yemeza ko bariya batandatu ubu bafunze mu gihe hari gukorwa iperereza ku rupfu rwa Nkeshimana, akanavuga ko hafashwe ibizamini byo kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y'urupfu rwe, iperereza rikaba rikomeje.
Ubuyobozi bw'umurenge nab wo ubu buri gushakisha uko haboneka modoka imanukana umurambo ngo ujye gushyingurwa, kuko umuryango wa nyakwigendera ukennye cyane, ukaba utabona ubushobozi bwo kwikodeshereza imodoka iwujyana.
source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/gitifu-mudugudu-n-abagabo-bane-bafunzwe-bakurikiranyweho-gukubita-umuntu-agapfa