Guinea yashyize iherezo ku nzozi z'u Rwanda zo kugera muri ½ cy'irangiza muri CHAN 2020 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Guinea niyo yatangiye neza umukino kuko ku munota wa 02 w'umukino yabonye uburyo bwiza mu rubuga rw'amahina rw'Amavubi ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

Ku munota wa 09 Tuyisenge Jacques yahawe umupira mwiza mu rubuga rw'amahina awuteye umutwe ujya hanze.

Ku munota wa 13 w'umukino,umukinnyi Mory Kante yakoreye ikosa rikomeye kapiteni w'Amavubi Tuyisenge Jacques byaje gutuma umusifuzi yitabaza VAR amuha ikarita itukura nubwo yari yabanje kumuha umuhondo.

Tuyisenge wakandagiwe mu kibero na Kante,yahise avunika bituma asimburwa na Sugira Ernest.

Nyuma y'aho Guinea yari isigaye ari abakinnyi 10,Amavubi yahise ajya ku gitutu atangira gukina imipira itera imbere aho kubaka umukino byatumye uwo bari bahanganye atuza anabona imipira byoroshye.

Ku munota wa 37,Guinea yahushije igitego cyabazwe ku mupira wakaswe mu rubuga rw'amahina,umunyezamu Kwizera ananirwa kuwukuraho usanga umukinnyi wari inyuma y'urubuga rw'amahina atera ishoti ryakozweho na Mutsinzi,umunyezamu arawufata.

Ku munota wa 38, Kalisa Rachid yavuye mu kibuga avunitse asimburwa na Twizeyimana Martin Fabrice.

Ku munota wa 45 umukinnyi Bangoura wa Guinea yateye umupira mu izamu Kwizera arawufata.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri ari hejuru cyane,byatumye ku munota wa 46 abona amahirwe akomeye cyane ubwo Sugira yahabwaga umupira na myugariro wa Guinea asigara wenyine areba izamu ryambaye ubusa,ateye umupira ukubita igiti cy'izamu.

Ku munota wa 55,Amavubi yahuye n'uruva gusenya ubwo umukinnyi wa Guinea yacikaga ba myugariro bayo,asigarana n'umunyezamu Kwizera Olivier wahushije umupira n'ukuguru k'uyu rutahizamu wa Guinea yitura hasi umusifuzi amuha ikarita y'umuhondo ariko hitabajwe VAR ahabwa umutuku.

Nyuma yo guhabwa ikarita itukura,Umutoza Mashami yahise akuramo Byiringiro Lague yinjiza umunyezamu Kimenyi Yves.

Iri kosa rya Kwizera Olivier ryatanze coup Franc nziza cyane hafi y'urubuga rw'amahina yaje gutsindwa na Morlaye Sylla ku munota wa 59.Guinea yahise iyobora umukino n'igitego 1-0.

Amavubi yahise agerageza gushaka kwishyura ariko amahirwe ntiyayasekera kuko ku munota wa 66,Savio yateye umutwe umupira ukubita umutambiko w'izamu.

Iminota 90 yarangiye Guinea ibashije kwihagararaho itsinda umukino ku gitego 1-0 cyayifashije kugera muri ½ cy'irangiza aho izahura na Mali mu gihe mu wundi mukino Cameroon izahura na Maroc yasezereye Zambia ku bitego 3-1.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/guinea-yashyize-iherezo-ku-nzozi-z-u-rwanda-zo-kugera-muri-%C2%BD-cy-irangiza-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)