-
- The Ben avuga ko yiteguye gukora cyane muri uyu mwaka kurusha uko yakoze mu mwaka ushize
Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro yagiranye na KT Radio asubiza bimwe mu bimaze iminsi bimuvugwaho ko yaba yarasubiye inyuma mu muziki ndetse ko asa n'uri kugenda abivamo.
Yagize ati “Abo bantu bandika ibyo byose ntibazi uko umwaka wa 2020 wangendekeye, wari mubi. Icya mbere napfushije mushiki wanjye. Icya kabiri imyidagaduro yari yahagaze ahantu hose kubera covid-19, njye nari kugenza nte nyuma y'ibyo byose?”
Abajijwe ku byo kuba ari gukorana n'abahanzi batandukanye bakizamuka, yavuze ko na we akizamuka yafashijwe n'abahanzi bari bafite izina none kuba ari kubikora zikaba ari inshingano kuri we.
Ati “Ahubwo n'ubu mfite indi mishinga myinshi yo gukorana n'abandi kuko nanjye nkizamuka ni abandi bahanzi bamfashije kuzamura izina ryanjye.”
The Ben amaze iminsi mike agarutse mu Rwanda avuye muri Zanzibar aho yari yaragiye gukora amashusho y'indirimbo ye aherutse gusohora ari kumwe na Rema wo muri Uganda yitwa “This is love”. Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe n'utunganya amajwi (producer) wo muri Uganda witwa Nessim, uyu akaba ari na we wamukoreye indi ndirimbo yitwa “No You No Life” yakoranye n'itsinda rya B2C.
Muri uyu mwaka Mugisha Benjamin (The Ben) avuga ko yiteguye gukora kurusha uko yakoze mu mwaka ushize, akaba agiye gushyira hanze indirimbo ebyiri nshya.
source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/gupfusha-mushiki-we-covid-19-bimwe-mu-byatumye-umwaka-wa-2020-utaba-mwiza-kuri-the-ben