Gutangaza kandidatire z'Abajyanama b'Akarere byasubitswe kubera Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Gutangaza kandidatire byasubitswe
Gutangaza kandidatire byasubitswe

Ibi yabinyujije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu gatatu tariki 27 Mutarama 2021, imenyesha Abanyarwanda by'umwihariko abatanze kandidatire ku mwanya w'Abajyanama b'Akarere, ko icyemezo cyo gusubika icyo gikorwa, gifashwe bitewe n'ubwiyongere bw'icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukwirakwira mu gihugu hose.

Ibyo ngo byagize ingaruka ku bikorwa bimwe na bimwe by'amatora byari byatangiye bituma bidakomeza.

Igikorwa cyo gutangaza ku mugaragaro kandidatire zemejwe by'agateganyo ku mwanya w'Abajyanama b'Akarere, cyari giteganyijwe n'ubundi kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mutarama 2021 ariko kikaba gisubitswe.

Byari biteganyijwe ko amatora ku rwego rw'imidugudu n'utugali azaba ku itariki 20 Gashyantare 2021, naho ayagombaga kuvamo Abanjyanama b'uturere akaba yari ateganyijwe ku ya 22 Gashyantare 2021.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gutangaza-kandidatire-z-abajyanama-b-akarere-byasubitswe-kubera-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)