Ubuhutu, Ubututsi n'Ubutwa, ni amoko abahanga mu mateka bavuga ko yenyegejwe n'abakoloni bashaka gutanya abanyarwanda. Ubusanzwe yari ibyiciro by'imibereho, buri wese akajya mu cyiciro kijyanye n'ubutunzi afite.
Guhindurira ayo moko inyito no kuyatsindagira mu buzima bwa buri munsi bw'Abanyarwanda, byabaye ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe y'Ubwiyunge (NURC),Ndayisaba Fidèle, yavuze ko abagitsimbaraye ku moko bameze nk'abantu bambaye umwamabaro ushaje utakigezweho.
Yagize ati 'Gutsimbarara ku byagizwe amoko y'Abahutu, Abatutsi n'Abatwa byakoreshejwe mu gutanya Abanyarwanda mu gihe cy'amateka y'amacakubiri, ni nko guhera ku mwambaro ushaje wataye ibara n'ireme.'
Ndayisaba yavuze ko umwenda nk'uwo udashobora kuwambara ngo uberwe, ati ' ntawe uwifubika ngo ashyuhe. Nta kamaro!'
Ibi yabitangaje mu gihe hiryo no hino hagenda humvikana abantu bashaka kubiba amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bitwaje aya moko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kuvuga ko nubwo hari ibyakozwe mu kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibikigaragara nk'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, abakivuga ko habayeho Jenoside ebyiri n'ibindi.
Icyakora yavuze ko hari icyizere ko n'aho hakigaragara ibyuho by'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baba abari mu Rwanda cyangwa hanze, n'abakoresha imbuga nkoranyambaga babaye benshi muri ibi bihe, nabo igihe kizagera bagakanirwa urubakwiye.
Nubwo hari ababiba amacakubiri, Guverinoma y'uRwanda igenda ishyira imbaraga mu gushyira hamwe ubumwe bw'Abanyarwanda, ibinyujije muri gahunda nka Ndi umunyarwanda imaze gutanga umusaruro mu kubaka umwe n'ubwiyunge mu Rwanda.