Imibare yerekana ko mu 2015 muri Gisagara heraga toni ibihumbi bine z'umuceri ariko kuri ubu hasigaye hera toni hafi ibihumbi 10. Kuri hegitari imwe hera toni 5,5.
Hagamijwe guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Gisagara hatoranyijwe ibihingwa bine byibandwaho kugira ngo abahinzi babashe kwihaza no gusagurira inganda n'amasoko. Ibi bihingwa ni ibigori, umuceri, urutoki n'ibishyimbo.
Mu guteza imbere ubuhinzi kuko butunze benshi mu bahatuye, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwashyize ingufu mu gutunganya ibishanga bituma umusaruro w'umuceri wiyongera.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 30 Ukuboza 2020, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Gérôme, yavuze ko kongera umusaruro w'ubuhinzi byaturutse ku gutunganya ibishanga, kwigisha abahinzi no gukoresha inyongeramusaruro.
Ati 'Kwigisha abahinzi guhinga kijyambere, gukoresha ifumbire mvaruganda n'imborera no gutera imbuto y'indobanure ndetse no gutunganya ibishanga ni byo byatumye umusaruro mu buhinzi wiyongera.'
Ikindi avuga cyatumye umusaruro wiyongera harimo gukoresha neza amazi cyane cyane mu bishanga ndetse no kuhira imusozi.
Ati 'Gutunganya ibishanga ni uburyo bwo gufata neza amazi, aho amazi ari make dukora uburyo bwo kuyongera, aho ari menshi tukayayoborera ahandi.'
Muri rusange mu Karere ka Gisagara haboneka ibishanga bifite ubuso bugera kuri hegitali 5000. Muri byo hamaze gutunganywa hegitali 2500 harimo izigera ku 1500 zatunganyijwe mu myaka itanu ishize.
Rutaburingoga yakomeje ati 'Niyo mpamvu umusaruro wagiye uzamuka, mu 2015 twezaga toni 4000 z'umuceri ariko ubu tugeze kuri toni hafi ibihumbi 10. Icyo twifuza ni uko twageze kuri toni ibihumbi 20 kandi tuzabigeraho nitumara gutunganya ibishanga bisigaye.'
Mu bishanga biteganyijwe ko bizatunganywa harimo icyitwa Nyiramageni gihuza Imirenge ya Gikonko, Mamba na Ntyazo gifite ubuso bwa hegitari 600. Ikindi ni icya Ngiryi nacyo kiri gushakirwa ubushobozi kugira ngo gitunganywe.
Gutunganya ibyo bishanga bizajyana no gushyiraho uburyo bwo kuhira imyaka ku misozi ibikikije.
Mu bigori naho umusaruro wariyongereye kuko kuri ubu abahinzi beza toni enye kuri hegitari imwe; naho ku bishyimbo bakeza toni 1,48.
Mu bijyanye no kuhira imusozi hegitali 625 zuhiwe hakoreshejwe imashini muri iyi myaka itanu ishize, naho hegitali hafi 2800 zishyirwaho amaterasi y'indinganire.
Mu kwita ku musaruro hubatswe inganda zirimo urw'umuceri ruri mu Murenge wa Gikonko rutunganya toni zigera ku 7800; hubakwa n'urutunganya ibigori mo ifu.
Hubatswe n'uruganda rutunganya urwagwa n'umutobe mu bitoki rufite ubushobozi bwo kwakira toni zisaga 900 mu kwezi kumwe. Rugemura inzoga mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe ku buryo ku kwezi rwinjiza amafaranga agera kuri miliyoni 90Frw ajya mu baturage baruha ibitoki.
Hubatswe ubwanikiro bw'ibigori 42, ubw'umuceri 28, ubuhunikiro butatu burimo bubiri bw'umuceri n'ubw'ibindi bihingwa bumwe.
Rutaburingoga yasobanuye ko kera Akarere ka Gisagara kakoraga ubuhinzi bwa gakondo gusa ariko kuri ubu basigaye bahinga kijyambere kandi bari kwiga uko amakoperative yagira imikorere myiza kugira ngo abanyamuryango bayo bose abateze imbere.
Ati 'Nko ku muceri umwaka ushize heze ungana na toni 7800, amafaranga yinjira mu baturage uruganda rwatanze ni miliyari 2,2 Frw.'
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bishimira ko gutunganya ibishanga byabafashije kuko byatyumye umusaruro wiyongera.
Nziyonizeye Mark uhinga mu Gishanga cya Duwani kiri mu Murenge wa Kibilizi yemeza ko umusaruro babona ushimishije.
Ati 'Mbere twihingiraga ibyo dushaka, ugasanga hariya hahinze amateke undi agahinga ibijumba undi ibirayi nti tubone umusaruro ushimishije ariko aho igishanga gitunganyirijwe umuceri uraboneka, cyaba ari igihe cyo guhinga ibigori cyangwa ibindi ukabona umusaruro ushimishije.'
Rutaburingoga avuga ko mu guteza imbere ubuhinzi no kurwanya imirire mibi, mu mwaka wa 2019 hatewe ibiti by'imbuto ziribwa ibihumbi 275.