Ku wa Kane tariki ya 7 Mutarama 2021 nibwo yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Huye birimo n'ibiherutse kubakwa vuba aha byatashywe ku mugaragaro.
Yavuze ko Akarere ka Huye kari ku muvuduko mwiza mu kubaka umujyi wako.
Ati 'Imihanda yaratangiye kandi irakorwa neza, ibijyanye n'amazi n'amashanyarazi birakorwa kandi hari icyizere.'
Imibare yerekana ko mu Karere ka Huye abagerwaho n'amazi meza muri metero zitarenze 500 bangana na 75% naho ingo zifite amashanyarazi zingana na 48% zivuye kuri 24,6% yo mu mwaka wa 2016.
Kuri ubu mu Mujyi wa Huye harimbanyije ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo ya kilometero zisaga esheshatu mu mushinga uzatwara miliyari 6 Frw.
Iyo mihanda mishya iri kubakwa irimo uva i Ngoma ukagera mu mujyi; unyura inyuma ya Mère du Verbe Hotel ukagera ku i Taba n'uva mu i Rango ukagera i Cyeru.
Kubaka iyo mihanda biri kujyana no gusana umwobo wa Rwabayanga washoboraga kurindimura igice cy'umujyi ndetse no kubaka 'rond point' iri ahitwa ku Mukoni kuko hakunze guteza impanuka kubera imiterere y'aho y'umuhanda uhanamye.
Guverineri Kayitesi yavuze ko bari gushaka uko bashyira ingufu mu cyanya cyahariwe inganda cyadindiye kugira ngo nacyo gitunganywe.
Yagize ati 'Kugeza ubu turacyafite imbogamizi ku cyanya cy'inganda kitaratunganywa neza kugira ngo abashoramari batangire kuza kuhakorera. Turimo gufatanya n'ubuyobozi bw'akarere ndetse n'Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu kugira ngo ibitari byakorwa byihutishwe nacyo kibashe kwihuta.'
Mu Kagari ka Sovu Murenge wa Huye ni ho hari icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye.
Muri icyo gice hari inganda zafunze imiryango ku buryo bamwe mu baturage bari barahabonye akazi ndetse n'abubatse amacumbi hafi yaho bavuga ko byabateje igihombo.
Uruganda rwitwa Rwanda Agribusiness Industries (RABI) rwatunganyaga ibishyimbo ruherereye muri icyo cyanya cyahariwe inganda rumaze imyaka igera ku 10 rufunze imiryango.
Ukihagera ubona ruzengurutswe n'ibihuru, inyubako y'uruganda yaratangiye kwangirika, imbuga yaramezeho ibyatsi, ibigega byafataga amazi bimwe byarashwanyutse.
Urundi ruganda ruri muri ako gace rumaze igihe rufunze imiryango ni urwatunganyaga impu, rwitwa 'Tannerie de Huye'. Aho rwakoreraga habaye amatongo.
Kayitesi yavuze ko mu Karere ka Huye hari ibiganiro bikomeje guhuza ubuyobozi n'abikorera kugira ngo nabo bongere imbaraga mu byo bakora bibashe gushyira umujyi wako ku rwego rwifuzwa.
Ahandi hakwiye kongerwa ingufu ni mu mujyi rwagati ahazwi nko 'mu Cyarabu' kuko kugeza ubu haracyari amatongo akeneye kubakwa kuko yanduza isura y'umujyi.