Guverinoma y'u Rwanda yakoze amavugurura mu gishushanyo mbonera cy'Imijyi yunganira Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imyubakire [RHA] kivuga ko kuvugurura igishushanyo mbonera bigamije kwihutisha iterambere ry'imijyi irambye kandi iganisha mu cyerekezo cy'u Rwanda cya 2050.

Ni icyerekezo cy'uko Kigali yazaba igicumbi cy'ubukungu bw'igihugu kandi ikazagabanya umutwaro w'ubwiyongere bw'abaturage buteye inkeke uyu mujyi ufite.

Kuvugurura ibishushanyo mbonera by'imijyi bizatuma hahuzwa igenamigambi ryayo n'amabwiriza y'iterambere ayigenga, ay'imiturire n'ay'icyerekezo 2050 igihugu cyihaye.

Mu mijyi yunganira Kigali, igikorwa cyo kuvugurura igishushanyo mbonera cyayobowe na Professor Tzamir Yigal uyoboye Sosiyete yitwa Tzamir Architects and Planners Ltd yo muri Israel, ni igikorwa cyari cyaratangiye mu Ugushyingo 2018.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n'Iterambere muri RHA, Vincent Rwigamba yabwiye CNBC, ko kuvugurura iki gishushanyo mbonera byatekerejwe hagamijwe gushyiraho icyerekezo gishya kandi gikwiriye iyi mijyi.

Ati 'Twashatse gukora igishushanyo mbonera cy'imijyi itandatu yunganira Kigali kugira ngo dutange icyerekezo cy'imiturire muri iyi mijyi mu buryo buteguye neza. Mbere twari dufite imijyi yagiye ikura mu buryo bwa gakondo ku buryo imyinshi yari igizwe n'imiturire itari ku murongo.'

Yavuze ko n'ubwo iyi mijyi yari isanzwe ifite ibishushanyo mbonera, hatekerejwe kubivugurura kubera impamvu zirimo gushaka imijyi ishobora kunganira Kigali ikomeje kwimukirwamo n'abantu benshi no kureshya abashoramari bashobora kujya gutangizayo ibikorwa.

Yagize ati 'Dufite ibikorwa byinshi biri imbere, hari abashoramari benshi babengutse iyi mijyi bifuza gutangizayo ibikorwa byabo, kubera ko buri mujyi ufite umwihariko wawo kandi ugomba kubyazwa umusaruro kugira ngo tugere ku iterambere rirambye u Rwanda rwifuza kugeraho mu 2050.'

Rwigamba yakomeje agira ati 'Rero tugomba kwakira abo bashoramari bashya bari kuza. Nk'urugero i Musanze hari agace gashya kagomba kongerwa ku gishushanyo mbonera ariho mu Kinigi, agace k'ubukerarugendo. Ishoramari riteganywa gukorwa hariya rigomba kuba mu gishushanyo mbonera.'

Avuga kandi ko muri uku gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera hazarebwa ku mishinga yari isanzwe ihari ikaba yakongerwamo imbaraga, mu gihe ibizaba ngombwa ko bihindurwa cyangwa ahazagurirwa igishushanyo mbonera, hakabaho gutanga ingurane kuri ba nyiraho.

Ati 'Igishushanyo mbonera kigendera ku bintu bisanzwe bihari, tugomba kureba ibisanzwe biri aho niba dukomezanya nabyo cyangwa dukoraho impinduka runaka. Nk'urugero i Rubavu bafite isoko mpuzamahanga, hari n'ahari ibikorwa by'amahoteli n'ibindi.'

Ku bijyanye no gutanga ingurane ku hantu igishushanyo mbonera kizajya cyagurirwa cyangwa ahazashyirwa ibindi bikorwa by'iterambere, Rwigamba yavuze ko hazabaho kuganira n'abasanzwe bahatuye cyangwa bahafite ibikorwa bagahabwa ingurane y'amafaranga cyangwa ubutaka ahandi hantu.

Mu mpera za 2020, nibwo RHA yaganiriye n'abaturage batuye muri iyi mijyi aho bamurikiwe ibishushanyo mbonera byayo ndetse batanga ibitekerezo hagendewe ku byo bifuza ko byahindurwa n'ibyakongerwamo.

Biteganyijwe ko ibi bishushanyo mbonera by'imijyi itandatu yunganira Kigali, muri uku kwezi bizaba byasohotse, kugira ngo byemezwe burundu n'Inama Njyanama z'uturere turimo iyo mijyi.

Politiki yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali yashyizweho igamije kuzamura umubare w'ababona imirimo izwi mu yindi mijyi, aho kuri ubu Umujyi wa Kigali utanga imirimo ku barenga 54%, mu gihe iyunganira ari 12%.

Kuri ubu, Abanyarwanda hafi 18.4% batuye mu mijyi ndetse kuyituramo bikaba bikomeje no kwiyongera kubera amahirwe y'imirimo ahari.

Hashingiwe ku mubare w'abaturage na serivisi zizaba zikenewe mu guteza imbere imibereho y'abatuye mu mijyi bazaba bageze kuri 70% y'Abanyarwanda bose mu 2050.

Mu myaka iri imbere ni uko Umujyi wa Rusizi uzaba umeze
Huye ifatwa nk'Umujyi w'Igicumbi cy'Ubushakashatsi ku Muco
Imiterere y'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Musanze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-y-u-rwanda-yakoze-amavugurura-mu-gishushanyo-mbonera-cy-imijyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)