Ku wa 27 Weruwe 2020, ubwo hari hashize iminsi mike abanyarwanda bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo ku nshuro ya mbere nibwo hatangijwe gahunda yo kugoboka abatishoboye n'ababonaga ibyo kurya ari uko bakoze imirimo yabo ya buri munsi.
Iyi gahunda yo guha inkunga abatishoboye yashyizweho na Perezida Kagame, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y'abaturage muri rusange by'umwihariko abatishoboye.
Icyo gihe imiryango 194.811 yo hirya no hino mu gihugu ni yo yahawe ibyo kurya mu minsi igihugu cyamaze muri Guma mu Rugo.
Mu gihe abatuye mu Mujyi wa Kigali bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama, Minisitiri w'Ubutetetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko nk'uko byakozwe mu bihe byashize ari nako bizakomeza gukorwa kandi inzego zibishinzwe ziteguye gufasha abaturage.
Minisitiri Prof Shyaka ati 'Leta yacu iriteguye, inzego zitandukanye z'igihugu ziriteguye, tuzi ko iyo habayeho guma mu rugo abantu bafite ubushobozi butandukanye. Hari ababa bafite intege nke, hari abafungura ari uko bakoze n'abo bikoma mu nkokora ugasanga ubuzima bwabo burahazahariye cyangwa bakaba banasonza cyane. Ibyo byose rero birateguwe.'
'Ndagira ngo mbwire abadukurikiye bo mu Mujyi wa Kigali rwose hatagira ugira ubwoba bw'amafunguro n'icyamutunga muri ibi byumweru kubera gahunda ya guma mu rugo. Inzego zirahari twateguye uburyo twabikora.'
Minisitiri Prof Shyaka yavuze kandi ko abaturage basabwa gutinya COVID-19 aho gutinya inzara kuko icyorezo gifata abantu bose kitarebye ngo umuntu yaburaye, arahaze cyangwa ni umusirimu.
Yakomeje agira ati 'Gusa twagira ngo tubasabe, ikintu gikomeye ni uko batinya COVID-19 aho gutinya inzara, twirinde nicyo gikomeye. COVID-19 ntabwo ari indwara y'abakire, twese twirinde abantu bose biragaragara, ari abo ihitana n'abayirwara ikabazahaza.'
'Turagira ngo ikibazo cy'ibyo kurya ntabe aricyo kiraza ishinga abaturage ahubwo barazwe ishinga no kuvuga ngo iki kiburagasani turakirinda gute. Ikindi nagira ngo nongereho nasaba [...] buriya iyo umuntu atubahirije amabwiriza aba yishyira mu kaga ariko nawe umureba ugaceceka aba akagushyiramo.'
Muri iyi gahunda yo kunganira abaturage bahabwa ibiribwa, urutonde rw'abababaye kurusha abandi rukorwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali zikunganirwa na komite zo ku rwego rw'Umurenge.