Hagaragajwe imirimo y’ingenzi izakomeza gukorwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirimo y’ubuhinzi

Mu mirimo yagaragajwe nk’iy’ingenzi mu cyiciro cy’ubuhinzi, harimo ubuhinzi bw’indabo zoherezwa mu muhanga zihinze mu Karere ka Rwamagana, Nasho, Kagitumba, Muyanza, Rwangingo ndetse n’umushinga wo kuhira uherereye i Nyanza.

Harimo kandi ibikorwa byo kugeza ibikoresho bikenewe i Gabiro, ahari gushyirwa ibikorwa by’ubuhinzi bugezweho.

Ibikorwa byo kubaka ingomero zuhira imyaka biri i Mpanga na byo bizakomeza, mu gihe ibikorwa byo gutunganya ibishanga bya Rurambi na Gashora na byo byemerewe gukomeza gukorwa.

Imirimo y’ibikorwa by’ubuhinzi bukorerwa mu nzu by’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, NAEB, izakomeza gukorwa, uruganda rutunganya amagweja rukorera mu Cyanya Cyahariwe Inganda (Special Economic Zone) ruzakomeza gukora.

Imirimo yo kubaka Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) riri mu Karere ka Bugesera izakomeza gukorwa, kimwe n’amaterasi y’indinganire ari gushyirwa mu Karere ka Kayonza. Ikigo cy’Icyitegererezo cya Murindi kizakomeza gukora ndetse n’inganda zitunganya imbuto ziri i Masoro n’i Gabiro zizakomeza imirimo yazo.

Ibikorwaremezo

Imirimo ikorerwa kuri KCEV iri muri Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ikorerwa ahahoze site ya ICASA kuri Kigali Convention Centre ndetse n’ikorerwa ku Intare Arena izakomeza. Ibikorwa byo kubaka ibitaro by’icyicaro gikuru cya IRCAD mu Mujyi wa Kigali bizakomeza ndetse n’ibikorwa byo kubaka inzu zakira abanyacyubahiro mu bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe ndetse n’iby’Umwami Faisal bizakomeza.

Imirimo yo kubaka imihanda ica ahakorera Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’iy’Uburezi, na Sonatube izakomeza.

Imirimo yo kubaka umuhanda wa Gahanga na Kinamba izakomeza, kimwe n’imirimo yo gutunganya igishanga cya Nyandungu iri gukorwa na Afrilandscape.

Umushinga wo gukomeza kwimurira abaturage ba Kangondo, bajyanwa mu nyubako nshya bubakiwe i Busanza izakomeza gukorwa.

Umushinga wo kubaka uruganda rw’amazi ruzatanga m3 30 000 izakomeza. Imirimo yo kubaka inyubako za Leta zigeze ku musozo, zirimo inyubako izakoreramo Ikigo cy’Igihugu cy’Iperereza (NISS), izakoreramo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’inyubako izashyingurwamo inyandiko z’Igihugu (National Archives) izakomeza.

Imirimo yo kubaka ruhurura za Mpazi na Nyabugogo izakomeza gukorwa. Amagaraje atatu manini ndetse n’ububiko bw’ibikoresho bikenerwa mu bwubatsi, birimo na sima, zizakomeza gukorwa.

Imirimo y’ubucuruzi n’inganda

Inganda zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa zizakomeza gukora. Inganda zitunganye ibikoresho by’ubwabatsi, birimo sima, ibyuma n’amatiyo, zizakomeza gukora. Izikora ibikoresho by’isuku birimo amasabune n’imiti isukura intoki (hand sanitizer) zizakomeza gukora. Inganda zikora imyambaro, irimo udupfukamunwa, zizakomeza gukora.

Inganda zikora ibibikwamo ibintu (packaging) zizakomeza gukora. Ibigo bikwirakwiza ibicuruzwa bizakomeza gukora. Amagaraje ndetse n’amaduka acuruza ibikoresho by’imodoka (afitanye amasezerano n’ibigo bya leta ndetse n’abatwara amakamyo) azakomeza gukora.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Imirimo ikorwa n’abatunganya amabuye y’agaciro izakomeza gukorwa. Ibigo bicukura amabuye y’agaciro bizakomeza gukorwa, dore ko n’ubundi ibyinshi bisanzwe bikorera hanze y’Umujyi wa Kigali.

Abacuruzi b’amabuye y’agaciro bayajyana ku masoko mpuzamahanga bazakomeza gukora ndetse abacuruza amabuye n’abayatunga bazakomeza guhabwa ubufasha bakeneye kugira ngo umurimo wabo ugende neza.

Usibye ibi bikorwa by’umwihariko, hari indi mirimo izakomeza gukorwa, birimo iy’ubuvuzi no guhaha ibyo kurya no gushaka serivise za banki, aho abakeneye izo serivise n’abazitanga bazakomeza kwemererwa gukomeza akazi kabo.

Kuri iyi mirimo kandi hiyongeraho ibindi bikorwa by’ingenzi birimo Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhushya rwanditswe na RDB.

Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy’ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Imirimo y'ubwubatsi, burimo n'Ikigo cya IRCAD, izakomeza gukora muri ibi bihe bya Guma mu Rugo



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-imirimo-y-ingenzi-izakomeza-gukorwa-muri-ibi-bihe-bya-guma-mu-rugo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)