Haracyakenewe abarimu basaga ibihumbi 24 - MINEDUC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo ni ibyagarutsweho na Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru ku wa 7 Mutarama 2021, kikaba cyari kigamije kugaragaza uko uburezi buhagaze muri ibi bihe bigoye bya Covid-19.

Minisitiri Uwamariya avuga ko igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya gikomeje kuko hagikenewe benshi, cyane ko n'ibyumba by'amashuri byari biteganyijwe kubakwa biri hafi kurangira.

Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama umwaka ushize twari dufite icyuho cy'abarimu bagera ku bihumbi birindwi (7,000) bivuze ko twagombaga kuziba icyo cyuho tukanabona abarimu bazajya mu mashuri arimo kubakwa. Ubu ikigereranyo rusange cy'abarimu dukeneye gushyira mu myanya ni 24.410, ni umubare munini utoroshye kubona muri iki gihe, cyane ko tugomba no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19”.

Ati “Twakoresheje ibizamini ntitwabona umubare twifuza bituma dushaka abarimu mu buryo budasanzwe ari byo turimo ubu. Aho tugeze rero uyu munsi ni uko hari abarimu 14,999 bamaze gukorerwa isuzuma ryo kureba niba bujuje ibigenderwaho ngo bashyirwe mu myanya, aho ni mu mashuri abanza kandi isuzuma rirakomeje”.

Akomeza avuga ko uretse mu mashuri abanza, barimo no gushaka abarimu buzuza umubare ukenewe mu mashuri yisumbuye kugira ngo icyo gikorwa kigendere hamwe.

Ati “Mu mashuri yisumbuye na ho dukeneye abandi barimu 2,980 kandi twizera ko bitarenze tariki 10 z'uku kwezi turimo, urutonde rwabo rw'agateganyo ruzaba rwasohotse. Ni ukuvuga ko iyo tumaze kubashyira mu myanya dusohora urutonde kugira ngo abafite ibyo batishimiye babone umwanya wo kubaza”.

Mu minsi ishize nibwo MINEDUC yari yatangaje ko igiye guha akazi abarimu hagendewe ku ndangamanota zabo, benshi bakaba barahise bitabira gutanga ibyangombwa byabo ngo barebe ko babona ayo mahirwe, ku buryo mu mashuri abanza hari hasabye abagera ku 27,372.

Mu mashuri yisumbuye hari hasabye akazi abagera ku 32,150 mu gihe abari bakenewe bari munsi gato ya 3,000, icyo gikorwa cyo kureba abujuje ibisabwa kuko nta kizamini bakoze, ngo kikaba cyaratwaye igihe kinini ari yo mpamvu abarimu bose bakenewe batinze kuzura.

Kongera umubare w'abarimu byatewe n'uko Leta yari yihaye gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri 22,505 hirya no hino mu gihugu, bikaba byari biteganyijwe ko byagombaga kuba byaruzuye muri Nzeri 2020 ariko ntibyakunda, gusa ubu ngo bigeze ku kigero cya 80% nk'uko byatangajwe na Minisitiri w'Uburezi.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/haracyakenewe-abarimu-basaga-ibihumbi-24-mineduc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)