Ni nyuma y'ibyemezo byafashwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 yafatiwemo ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri Gahunda ya 'Guma mu rugo'.
Izi ngamba kandi zahagaritse na bimwe mu bikorwa byari bimaze iminsi bikorwa nk'ubucuruzi uretse ubw'ibiribwa n'ubw'ibikoresho by'isuku.
Hafashwe kandi ingamba zo guhagarika ingendo z'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Muri gare ya Nyabugogo, hagaragaye abantu benshi bifuzaga kwerecyeza mu Ntara, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye banagaragaza amwe mu mafoto y'aba baturage bavuga ko bananiwe kwihanganira Guma mu rugo y'ibyumweru bibiri y'i Kigali gusa.
UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO
Photo © RBA
UKWEZI.RW