Ikibazo cy’ubushomeri ni kimwe mu bigenda birushaho gufata indi ntera mu Rwanda. Imibare igaragaza ko mu 2017 ubushomeri bwari ku kigero cya 17,8%, mu 2018 buramanuka bugera kuri 15,1%, mu gihe 2019 yasanze bugeze kuri 15,2%.
Icyorezo cya COVID-19 cyatumye ubushomeri bwagendaga bumanuka mu Rwanda bwongera kuzamuka maze mu 2020 bugera kuri 16% muri rusange, ahanini biturutse ku ngamba zitandukanye zagiye zifatwa mu kwirinda iki cyorezo, muri uyu mwaka ubushomeri ku rubyiruko bwo bwari buri ku kigero cya 16,8%.
Mu rwego rwo guhangana n’ubu bushomeri by’igihe kirambye, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mwambari Célestin, yabwiye Radio Rwanda ko hari kongerwa imbaraga muri gahunda zigamije guhanga imirimo mu rubyiruko.
Yagize ati “Hari gahunda y’umwihariko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagerageje gukorana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kugira ngo ingengo y’imari ya leta ijye igira umusanzu ukomeye itanga mu ihangwa ry’umurimo.”
“Muri iyo gahunda buri kigo cya leta n’uturere bifite imishinga bishaka gukora ni ukubanza kuyigaragaza mbere yo guhabwa amafaranga, bikagaragaza imirimo izahangwa muri iyo ngengo y’imari bisaba guhabwa.”
Muri gahunda ziri gushyirwamo imbaraga harimo iya Hanga umurimo, ijyanye no kwigira umurimo mu kazi ndetse n’iyo gutanga amahugurwa agamije kongerera urubyiruko ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kunozwa-imikoreshereze-y-ingengo-y-imari-mu-ihangwa-ry-imirimo