Hatangajwe urutonde rwa serivisi 36 zemerewe gukomeza gukora mu bihe bya Guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva kuwa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo y'iminsi 15 nyuma y'uko ubwandu bwa Coronavirus bukajije intera mu gihugu. Icyo gihe Inama y'Abaminisitiri yatangaje ko usibye serivisi z'ingenzi zizakomeza gukora, izindi zizafunga aho bishoboka abantu bagakorera mu ngo.

Muri serivisi zemerewe gukora nk'uko zatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, zigabanyije mu byiciro bine birimo ibikorwaremezo; ubuhinzi n'ubworozi; ubucuruzi, inganda na serivisi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Iryo tangazo rivuga ko 'Sosiyete zitanga serivisi z'ingenzi zisaba uruhushya binyuze kuri minisiteri zifite ibyo bikorwa mu nshingano.' Rikomeza rivuga kandi ko 'mu bikorwa byemerewe gukomeza hakoreshwa abakozi batarenze 30% by'abakozi bose kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19'.

Ikindi kandi ni uko ibi bikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Nko mu bucuruzi, ibikorwa byemerewe gukora ni imishinga yo kubaka amavuriro n'ibitaro, imishinga yo kubaka no gusana imihanda y'ingenzi mu Mujyi wa Kigali, imishinga yo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Kigali, imishinga yo gutuza neza abaturage no kubakira abatishoboye, imishinga y'inyubako z'ingenzi, imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi, imishinga yo kubaka amashuri ya leta hamwe na serivisi zo gusana ibikorwaremezo byangiritse.

Mu buhinzi, abemerewe gukora ni ibikorwa n'imishinga by'ubuhinzi bw'ibyoherezwa mu mahanga, imishinga yo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, ibikorwa byo gutubura imbuto no kugeza ku bahinzi inyongeramusaruro ndetse n'iyamamazabuhinzi.

Harimo kandi kugeza ibiribwa ku masoko, ibikorwa byo kwita ku buzima bw'amatungo, ibikorwa by'ubuhinzi, ubworozi n'uburobyi ndetse n'ibikorwa byo gufata neza umusaruro no kuwuhunika.

Mu bucuruzi n'inganda, abemerewe gukora ni inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, amasoko y'ibiribwa, ubucuruzi bw'inyama, amata n'ibiyakomokaho, inganda zikora ibikoresho byo kubaka, izikora ibikoresho by'isuku, izikora udupfukamunwa, ibirinda amaso n'amasarubeti yambarwa n'abakora kwa muganga.

Hari kandi inganda zikora ibyo gupfunyikamo, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ubucuruzi bwo kugemura ibyo kurya, serivisi za ngombwa zitangwa na banki n'ibigo by'imari, serivisi z'ubwishingizi, serivisi za Mobile money, gutwara ibishingwe na serivisi z'isuku za ngombwa, serivisi za gasutamo, amahoro n'imisoro, ubucuruzi bw'ibikomoka kuri mazutu na peteroli na serivisi z'itumanaho.

Mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abemerewe gukora ni abakora mu bijyana n'uru rwego, abakora ibikorwa byo gufasha inganda zitunganya amabuye y'agaciro kugera ku musaruro zikoresha, ubwikorezi bw'amabuye y'agaciro buza mu nganda ziri i Kigali n'ibikorwa bifasha ubucuruzi mpuzamahanga bw'amabuye y'agaciro.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-urutonde-rwa-serivisi-36-zemerewe-gukomeza-gukora-mu-bihe-bya-guma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)