Huye: Abana b'abanyeshuri baherutse kugongwa n'imodoka bamerewe bate? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagera kuri 12 barimo bane bari bakomeretse cyane bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, kwitabwaho n'abaganga.

Ubuyozi bw'Akarere ka Huye bufatanyije n'ubw'ishuri bwaganirije abana basigaye mu kigo kugira ngo batuze kuko hari abari bahungabanyijwe n'ibyabaye kuri bagenzi babo.

Kuri uyu wa Gatandatu, IGIHE yavuganye n'Umuyobozi w'iryo shuri, Sr Mukagahima Patricie, ubwo yari yagiye gusura umuryango w'umwana witwa Irakoze Joanna wahitanwe n'iyo modoka yabagonze.

Sr Mukagahima yavuze ko abana bari bakomeretse bari koroherwa ndetse bamwe bakaba barasezerewe mu bitaro. Ati 'Barorohewe baraho, mu bitaro hasigayemo babiri.'

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yabwiye IGIHE ko bafatanyije n'ubuyobozi bw'ishuri kuganiriza abana no kubahumuriza ndetse babagira n'inama.

Bitewe n'uko hari abana bari bahungabanyijwe n'ibyabaye kuri bagenzi babo, babazaniye abashinzwe gufasha abahuye n'ihungabana nabo barabaganiriza babasha kutuza no kongera kwiga.

Yavuze ko kandi bagiriye inama ubuyobozi bw'ishuri yo kurushaho kwita ku bana no gushakira imyenda yabugenewe abashinzwe kubambutsa umuhanda bagiye cyangwa bavuye aho barara.

Abana nabo bagiriwe inama yo kujya bagira amakenga igihe bagiye kwambuka umuhanda, birinda kurangara kuko uwo muhanda unyurwamo n'ibinyabiziga.

N'ubwo ari ubwa mbere kuri uwo muhanda habereye impanuka, hafashwe ingamba ko mu gihe abanyeshuri bari ku ishuri hazajya hashyirwamo ikimenyetso cyereka abatwara ibinyabiziga ko bagomba kwitonda.

Kankesha yavuze ko mu bana 12 bari bajyanwe mu bitaro, muri bo 10 bakize barataha naho babiri basigaye bari kwitabwaho n'abaganga.

Ati 'Mu bitaro hasigayemo babiri, hari umwe wakomeretse cyane ku mutwe no ku gice cyo hasi n'undi umwe ubabara umutwe. Bari kwitabwaho kugira ngo nabo bafashwe gukira no kumera neza.'

Abana 10 basezerewe mu bitaro babaye batahanye mu rugo n'ababyeyi babo kugira ngo babaganirize, babiteho babashe kumererwa neza, bazabashe kugaruka kwiga batuje.

Ku wa 7 Mutarama 2021, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yavuze ko imodoka yagonze abo banyeshuri yamaze gufatwa, uwari uyitwaye akaba agiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Inkuru wasoma: Huye: Imodoka yagonze abanyeshuri 14 bagiye kuryama, umwe arapfa

Abo banyeshuri bagonzwe n'imodoka ubwo bavaga aho ishuri riri bambuka bajya ku macumbi ari hakurya

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abana-b-abanyeshuri-baherutse-kugongwa-n-imodoka-bamerewe-bate

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)