Huye: Imibereho y'abahawe inka muri Girinka yatangiye guhinduka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babivuze ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021 ubwo abahawe inka zikabyara bituraga bagenzi babo bo mu Tugari twa Cyarwa, Mpare na Cyimana kugira ngo na bo babone amata yo kunywa n'ifumbire yo gufumbiza imirima.

Murangwa Aurélie wo mu Kagari ka Cyimana yahawe inka ihaka mu mwaka wa 2020, nyuma y'amezi ihita ibyara abona amata yo kunywa no guha abana be babiri, imibereho ye itangira guhinduka.

Yagize ati 'Inka nayihawe nyikeneye cyane imbera nziza ihita ibyara, abana babona amata kandi nkajya ngurishaho nkabona amafaranga. Yampaye ifumbire umusaruro uriyongera. Mpinga ibishyimbo n'ibigori. Mba mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe ariko nifuza kukivamo.'

Abahawe inka mu myaka yashize baganiriye na IGIHE bavuze ko kuva zagera mu ngo zabo imibereho yahindutse kandi ntawe ushobora kurwaza imirire mibi afite inka imuha amata. Bemeza ko umusaruro w'ubuhinzi na wo wiyongereye kubera guhinga bakoresheje ifumbire y'imborera.

Ikindi ni uko inka bahawe zabakuye mu bwigunge kuko bahugira mu kuyitaho bigatuma batajya mu bisindisha cyangwa mu bindi bikorwa bidatanga umusaruro.

Nshimiyimana Valens wo mu Kagari ka Cyarwa yahawe inka kuri uyu wa Gatanu, avuga ko ayitezeho kumuhindurira imibereho akava mu cyiciro cy'abakene.

Ati 'Inka mpawe nzayitaho ku buryo nanjye izankura mu bukene. Ubusanzwe mba mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe ariko nzakora uko nshoboye n'iyi nka nkivemo.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yasabye abahawe inka kuzifata neza kandi bakajya bibuka no kuzishakira ubwishingizi.

Ati 'Icyo dusaba abahawe inka ni ukuzitaho bazigaburira, bazivuza, bazikorera isuku banazishyira mu bwishingizi kugira ngo nibagira ikibazo bashumbushwe, bityo zikabateza imbere bakava mu cyiciro barimo bakajya mu cyisumbuyeho. Ni cyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abifuriza, ubundi nabo bakamwitura boroza bagenzi babo.'

Imibare yerekana ko mu Murenge wa Tumba kuva mu 2016 gahunda ya Girinka yatangira hamaze korozwa ingo 467. Muri uyu mwaka hamaze korozwa abantu 26 mu bagera kuri 30 biteganyijwe ko bazazihabwa.

Abahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bavuga ko zatangiye kubahindurira ubuzima
Kuva mu 2016 mu Murenge wa Tumba hamaze korozwa ingo 467
Migabo yabibukije ko inka bahawe ari izabo kandi ubuyobozi bwifuza ko imibereho yabo ihinduka
Muri uyu mwaka hamaze korozwa abantu 26 mu bagera kuri 30 biteganyijwe ko bazazihabwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yasabye abahawe inka kuzifata neza

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imibereho-y-abahawe-inka-muri-girinka-yatangiye-guhinduka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)