Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange; bashimye uruhare abikorera bo mu Murenge wa Tumba bakomeje kugira mu iterambere.
Isoko batashye mu Kagari ka Cyimana ryubatswe n'abo mu Muryango wa Masabo Laurent bagamije kugira igikorwa cy'amajyambere bubaka aho bakomoka. Rifite ibibanza 270, ryatwaye arenga miliyoni 50 Frw.
Abacururiza muri iryo soko babwiye IGIHE ko ritarubakwa bakoreraga mu kajagari banyagirwa cyangwa bakicwa n'izuba. Bishimira ko basigaye bakorera ahantu heza habahaye umutekano.
Ivuriro batashye ryubatswe n'Itorero Eden Temple International rikaba ryaratwaye agera kuri miliyoni 120Frw rifite ubushobozi bwo kuzajya ritanga serivisi nk'izitangwa n'ikigo nderabuzima kandi abarigana bazajya bivuriza kuri mituweli cyangwa ubundi bwishingizi bafite.
Umuyobozi wa Eden Temple International mu Rwanda, Bishop Mulisa John, yavuze ko baryubatse bagamije gufasha abaturage cyane cyane abatishoboye kubona hafi serivisi z'ubuzima kuko basanzwe babaha ubufasha burimo no kubashakira umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza.
Ati 'Dufite abana hafi 700 ndetse n'imiryango yabo, bose bagera ku bihumbi bitandatu turihira umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza buri mwaka, tukabatangira amafaranga y'ishuri ndetse tukanabaha n'ibikoresho by'ishuri hamwe n'ibyo kubafasha kugira ngo badahura n'imirire mibi.'
Inyubako y'ibyumba by'amashuri 10 byubatse bigerekeranye (igorofa) yatashywe ku Kigo cy'amashuri abanza cyigenga cyitwa Ikibondo, yubatswe itwaye miliyoni 201 Frw. Muri iyo nyubako harimo icyumba cy'umukobwa n'ubwiherero.
Umuyobozi w'iryo shuri, Uwera Françoise, yavuze ko babyubatse bagamije kurwanya ubucucike kuko bafite abanyeshuri 812 biga mu mashuri y'incuke kugeza mu wa Gatandatu w'ayisumbuye.
Hatashywe kandi n'ibyumba by'amashuri bitanu n'ibindi bitatu by'ubuyobozi byubatse mu nyubako y'igorofa mu Ishuri ry'Imyuga ryitwa TVET Rango ry'Abapadiri b'Abasaleziyani (Salesiens de Don Bosco). Byatwaye agera kuri miliyoni 120 Frw.
Iryo shuri ryigishyirizwamo imyuga irimo ububaji, kubaka, gusudira, gutunganya imisatsi no kudoda. Ryigamo abana 150 ariko umuyobozi waryo, Padiri Nteziryayo Gaspard, yavuze ko baryubatse bashaka kongera umubare w'abo bakira kuko ababagana bakomeje kwiyongera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko abikorera bo muri uwo murenge bagirana ibiganiro kugira ngo barebe icyo buri wese yakora hagamijwe ubufatanye no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Ati 'Turaganira kugira ngo tumenye buri wese ibyo akora n'aho yerekeza ibikorwa bye, tukajya inama tukabihuza n'imirongo migari dufite y'igihugu ndetse n'imihigo y'umurenge n'iy'akarere. Niyo mpamvu mwabonye ibikorwa biri mu nkingi zose, hari ibiri mu bukungu, mu buzima, mu burezi ndetse hari n'ibiri mu mutekano.'
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibyakozwe bituruka ku mwihariko w'Umurenge wa Tumba mu gukorana neza n'abafatanyabikorwa, asaba ko indi mirenge yabafatiraho urugero.
Ati 'Ni urugero rwiza rw'ibishoboka rw'uko Umurenge wa Tumba wagerageje kwishakamo ibisubizo ariko kandi unagerageza kugera ku ntego nk'igihugu twihaye bigizwemo uruhare n'abaturage babo. Bumvise ko ari uruhare rwabo mu kugira ngo umurenge wabo wishakemo ibisubizo kandi bisubiza ibibazo by'abaturage benshi; akaba ari urugero rwiza tubona n'indi mirenge yose ikwiye gutira.'
Yasabye abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerezwa kandi bagaharanira kubibyaza umusaruro kugira ngo bihundire imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Ayo mafaranga yose asaga miliyoni 600 Frw yakoreshejwe mu kubaka ibyo bikorwa, amenshi yagiye mu baturage bo mu Murenge wa Tumba kuko bahawe akazi.