Ibaze noneho ubaye ushaka nko gutangiza idini runaka, ugira ngo uribwire abantu barimenye maze washaka aho kurishinga ukoherezwa mu gace k’imisozi n’amashyamba gatuwe na mbarwa. Ubanza atari benshi bakomeza uwo muhamagaro, benshi bashobora guhita bakuramo akabo karenge.
Nibyo byabaye ku musirikare w’Umubiligi Elie Delhove watangije idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, yahawe agace kari ak’ibihuru n’amashyamba ngo abe ari ho atangirira ivugabutumwa, gusa we ntiyacitse intege ahubwo yakomeje umutsi, arahanyanyaza kugeza abonye umusaruro.
N’ubwo bitari byoroshye ko abantu bakira iyo myemerere mishya, ndetse abayiyobotse bari barahawe izina ry’Abahirika, byaje kurangira benshi bayobotse ni uko Abadivantisiti bashinga imizi i Gitwe, banagaba amashami ahandi.
Ubwo Intambara ya Mbere y’Isi yari irangiye, Ababiligi bamaze gukubita inshuro Abadage babirukanye muri Afurika no mu Rwanda, uyu musirikare w’Umubiligi, Elie Delhove, wari usanzwe ari umuyoboke w’idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi iwabo mu Bubiligi, umuhamagaro wamwatsemo ari i Kirinda muri Karongi atangira kuvuga ubutumwa ahereye aho.
Ahayinga mu 1919, nibwo Elie Delhove, yavuye i Kirinda yerekeza i Nyanza kujya gusaba umwami aho yashinga itorero, ni uko umwami amuha umusozi wa Gitwe, icyo gihe wari ugizwe ahanini n’ibihuru n’amashyamba, abari bahatuye bari mbarwa, n’umusozi ubwawo witwaga “Kidaturwa”.
IGIHE yafashe urugendo yerekeza muri aka gace gaherereye mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, kuhajya ni urugendo rutari ruto uvuye i Kigali, kuko rutajya munsi y’amasaha abiri.
Mbere yo kujyayo twari twabanje guhamagara umwe mu bapasiteri bo mu idini ry’Abadivantisiti aho i Gitwe, aturangira abasaza b’inararibonye bazi neza amateka ya Gitwe, ndetse bazi amateka y’Abadivantisiti kuko babaye Abapasiteri imyaka myinshi, ubu bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Tukihagera twatungukiye ahitwa kuri “Bonjour”, ni uko abo basaza baratwakira n’urugwiro rwinshi, batangira kudusangiza amateka yose y’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi i Gitwe.
Ntamukunzi Mathias uri mu kigero cy’imyaka 84, yavukiye i Gitwe, arahiga ndetse arahatura kugeza ubu, yavuze ko ubwo Delhove yageraga i Gitwe, wari umusozi w’ibihuru n’amashyamba, agatangira ivugabutumwa bigoye.
Ati “Wari umusozi w’ibihuru n’amashyamba, amaze kugera i Gitwe batangira guca umuganda wo gushaka aho bazubaka, baraza barubaka icyo gihe bubakishaga ibiti, byarimo iminyinya, imiyonza n’ibindi, batangira kubwiriza ubutumwa ku musozi wa Joma n’i Murama.”
Uru rusengero rwa mbere rwari rwubakishije ibiti ndetse rushakaje ibyatsi icyo gihe, rwari rwubatse ahari ishuri rya College Adventiste de Gitwe kuri ubu, ndetse hari n’ibimenyetso byerekana ko ari hari hubatse urusengero, mbere y’uko rwimurirwa hepfo yaho gato, kuri ubu hubatse urusengero runini rugezweho.
Uyu mumisiyoneri Delhove ndetse n’abandi yari yaramaze kubwiriza ubutumwa, nyuma yo kuzuza urusengero aho ku musozi wa Gitwe, batangiye kubwiriza ariko uretse ibyo, ngo batangiye no gutoza abantu isuku banigisha gusoma no kwandika.
Mu 1921 batangiye ishuri ryo kwigisha gusoma no kwandika, ababimenye na bo bakajya kwigisha abandi bityo bityo, ari na ko bakomeza kubwiriza ubutumwa.
Ubwo iri dini ryari rimaze gusa n’iritangira gushinga imizi i Gitwe no ku misozi bituranye ya Joma na Murama, abari baramaze kuyoboka ndetse n’abandi bamisiyoneri bari bamaze kugera mu Rwanda baje gushyigikira Delhove barimo uwitwaga Maitre n’undi witwaga Munier, bavuye i Gitwe batangira kujyana ubutumwa n’ahandi.
Muzehe Ntamukunzi yavuze ko n’ubwo abantu babanje kutakira neza iyi myemerere mishya yari itandukanye n’iyo bari basanganywe, nyuma ngo baje kugenda bayiyumvamo aho bamariye kubona ko abayiyobotse babaye abasirimu, bigishijwe gusoma no kwandika ndetse bafite n’inyifato nziza.
Gusa ngo batangiye babita “Abahirika”, n’ubu hashobora kuba hari abakibita batyo kuko byagiye bikwirakwira, ariko ngo byatangiye muri icyo gihe ubwo abayotse iri dini bari bakiri bake, maze hakaba ubwo abamisiyoneri babaga inka bakabaha inyama batahana, hanyuma abandi na bo bati “Bariya ni abahirika, bavuye aho bahiritse inka.”
Ntamukunzi yavuze ko nyuma y’icyo gihe ari bwo benshi batangiye kuyoboka iri dini rishya, ndetse n’abajyaga bajya gusengera mu yandi madini yari kure cyane y’i Gitwe, bahitamo guhinira bugufi bayoboka idini ry’Abadivantisiti, dore ko icyo gihe ari ryo dini rya mbere ryari rigeze i Gitwe, maze batangira kwiyubakira Gitwe.
Ati “Abakirisito b’Abadivantisiti bamaze kwiyongera, noneho bakoze inyubako, babumbye amatafari, barayatwika, hanyuma bubaka amashuri, bubaka insengero, ndetse bubaka n’inzu y’abamisiyoneri n’abakozi.”
Yongeyeho ati “Ku by’iterambere rero, amajyambere yarahageze, abaturage barajijuka biga gusoma no kwandika, ndetse bahashyize n’ivuriro abaturage bakajya baza kwivuza batagombye kujya i Nyanza n’i Kirinda. [Ikindi kandi] barajijutse, biga kubaho mu buryo bwiza, bafata ingo zabo neza, bafata imibiri yabo neza.”
Pasiteri Kayonga Etienne afite imyaka 81, na we akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yize i Gitwe mu mashuri yisumbuye, ndetse ahakora umurimo w’ivugabutumwa ari pasiteri imyaka myinshi, kugeza ubu akaba ari ho afite urugo rw’amasaziro.
Yavuze ko ubwo yageraga i Gitwe yasanze hatangiye gusa n’ahagera iterambere, haratangiye kubakwa amashuri, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bigenda bihagera bigizwemo uruhare n’abamisiyoneri, ndetse n’abaturage ugasanga bafite isuku barasa neza.
Ati “Abaturage bari bamaze kuba bajijutse kubera abamisiyoneri babaga bari hano, ari abana bacu bavukiraga hano, ugasanga barimo barigana uko abazungu bavuga bagenda, uko bavuga, wasangaga ari ibintu byiza cyane, ukabona hari ikiriho gihinduka.”
“Cyane cyane nk’uwabaga yaravukiye i Gitwe, akabona uko hari hameze, bya bihuru byabaga biri aho, uko abazungu baje batema ishyamba, noneho ukabona ukuntu bariho bagenda batera imbere mu bintu n’ibindi, ukabona ni byiza.”
Muzehe Kayonga yavuze ko icyo gihe ubwo Gitwe yari imaze gusa n’ibaye igicumbi cy’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ndetse batangiye kugaba amashami hirya no hino, bubaka insengero ku misozi bituranye, wasangaga abantu baho bose barabaye abasirimu, ndetse ngo hari n’ubwo umwami Mutara Rudahigwa yabasuraga, akabashima inyifato.
Yagize ati “Hari ibyo twumvaga, umuzungu wari aha umwe, yari n’umuhigi, agakundana na Rudahigwa wari umwami, noneho rero undi munsi ngo baragiye mu ishyamba, inyamaswa imera nk’aho igiye kumerera nabi umwami, umuzungu aba yayirashe, amaze kuyirasa rero iba irapfuye.”
“Ibi bituma noneho bagira ubutoni barakundana, hano baba barangije ishuri, umwami akahaza kubareba, akaza mbese bakanezeranwa, ni uko yabona ukuntu bifashe, bari bazi kwambara neza, bagakenyera bakizihirwa. Aho ngaho mu makuru natwe twumva, ngo umwami yaravuga ati yewe, ati mbaye umukene naba umuhirika rwose.”
Kayonga na Ntamukunzi bavuze ko nyuma i Gitwe hagiye hagera andi madini, ariko usanga n’ubundi umubare munini cyane w’abahatuye ari Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, gusa ngo bose babanye neza bahahirana, bagatabarana ngo nta rwikekwe ruhari.
Kuri ubu i Gitwe hari amashuri atandukanye arimo abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza, yose akeshwa Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, hari kandi n’ibitaro ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere abahatuye bavuga ko byahinduye ubuzima bwabo (tuzabigarukaho byimbitse mu nkuru zacu zitaha).
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-gitwe-ku-gicumbi-cy-abadivantisiti-amavu-n-amavuko-y-idini-ryatangijwe-mu