Ibi bintu bibangamira kwizera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nyigisho zabanje kubijyanye no kwizera, twavuze ku bwoko( uburyo) 10 bwo kwizera. Twanagarutse kandi ku bintu bikuza kwizera, ubu tugiye kuvuga ku bintu bishobora kubangamira kwizera. Ibi bintu tugiye kugarukaho ni inkoni ikubita kwizera, ni urusika rukomeye ikwiye gukuraho kuko rutuma udashyikira kwizera.

Icyaha

Icyaha, ni ikintu kibangamira kwizera, umutima urimo icyaha ntabwo ushobora kwizera ngo bishoboke ahubwo uhorana ipfunwe, uhora ugucira urubanza. Umutima urimo icyaha ntushobora kubaho wizeye, kuko kwizera bisaba ngo ugirane isano n'uwo wizeye. Rero iyo harimo icyaha bisa nkaho giciye umurunga ubafatanyije.

Ubwoba

Abantu bafite ubwoba bw'ubuzima, bafite ubwoba bw'ejo hazaza. Niyo mpamvu abantu bambura, bakabeshya, bakagambana, bagasebanya bagira ngo barengere ejo hazaza. Ariko ntabwo dukwiye kubaho dufite ubwoba bw'ejo hazaza. Ubwoba ni inkoni ikubita kwizera.

Hari ibintu bibiri bikora kimwe: Kwizera n'ubwoba bikora kimwe, ibyo ufitiye ubwoba bizakubaho, n'ibyo wizeye nabyo bizakubaho. Bibiliya ivuga ko mu bantu batazajya mu ijuru harimo n'abanyabwoba, umuntu ufite ubwoba ntashobora kunezeza Imana.

Ese ni ibiki ufitiye ubwoba mu buzima?. Ufite ubwoba ko utazarongorwa/utazarongora, ufite ubwoba ko utazabona ibyo utungisha abana, ufite ubwoba ko akazi gahagaze wapfa, ufite ubwoba ko inshuti zikuvuyeho ubuzima butakomeza?, ni ibiki ufitiye ubwoba?. Reka ubwoba wige kubaho ubuzima bwo kwizera kuko ubwoba ni inkoni ikubita kwizera.

Amaganya y'isi

Yesu yaravuze ngo' Ntimukiganyire ibiryo n'imyambaro, n'ejo nzamera nte'. Imana izi ibyo uzarya, ibyo uzambara, Imana izi ejo hawe hazaza. Nta mpamvu yo kubaho ufite ubwoba, ukwiye kubaho wizeye Imana. Amaganya y'isi atera umuntu kutizera, ntabwo dukwiye kubaho twiganyira Umwami Yesu yemeye kudufasha mubyo tunyuramo mu buzima bwacu.

Inarinjye( Logique)

Iyo umuntu afite sitoke(stock) irimo ibiryo aba yumva ari sawa, gusenga singombwa. Iyo akabati kuzuye imyenda uba wumva ari sawa, iyo kuri konte hariho amafaranga uba wumva ari byiza. Kera abanyaburayi nibo bagize ububyutse mbere yacu, ninabo batuzaniye ubutumwa bwiza.

Nko kuri metero 100 iwabo habaga hari urusengero (Insengero zari zuzuye abantu bafite ibihe byiza).

Uko bagiye bagira iterambere mu buryo bw'umubiri byageze igihe babona ko gusenga bitakiri ngombwa. Barakubwira ngo gusenga ni ugusaba, ' Njyewe ntacyo mfite nsaba Imana'. Uko iterambere ry'umubiri rigenda riza, abantu bagenda bakura amaso kukwizera bakimika inarinjye kandi inarinjye irimmo amakosa menshi. Niyo mpamvu dukwiye kwiga kubaho ubuzima bwo kwizera.

Logique ntabwo yemera ko indwara nka Sida, Diyabete …,zikira. Ariko mukwizera izo ndwara zirakira, ibyo siyansi itemera Bibiliya ibyemera nk'ukuri. Iyo utangiye gukatira muri logique ntube ikiyoborwa no kwizera n'Umwuka Wera, uratakara. Umwuka Wera akuva iruhande kuko watangiye kugendera mu bwenge.

Ibi bintu turimo ni ibintu byo kwizera: Yesu ntitwigeze tumubona hashize imyaka isaga 2000, amaraso ya Yesu ntiturayabona uko asa ariko twizeye ko atweza. Twizeye ko Yesu azagaruka ntituzi aho yagiye, twizeye ijuru ntituzi aho riri. Ibi bintu turimo ni ukwizera iyo utangiye kujya muri logique rimwe na rimwe uratakara.

Kudasenga

Iyo utangiye kubaho ubuzima budasenga, ugatangira kubaho ubuzima nk'ubwo abandi bantu bose utakaza ubusabane n'uwo wizeye, ugatangira kubaho ubuzima nk'ubw'abandi.

Kudahuza ijambo ry'Imana n'ubuzima

Kwizera kuzanwa no kumva kandi ijambo rya Kristo. Ese uheruka kumva ijambo ry'Imana?, uheruka kumva Imana ivugana nawe?, hari uburyo Imana inyuramo ikakuganiriza?. Niba Imana idaheruka kuvugana nawe, kwizera byakugora kandi kutumva ijambo ry'Imana bigira ingaruka mbi nyinshi.

'Umwana w'umuntu naza azasanga kwizera kukiri mu isi?'. Dukwiye kubaho ubuzima bwo kwizera, tukareka kwiruka inyuma y'isi kuko no mu ijuru tuzajyanwamo no kwizera.

Pasiteri Habyarimana Desire/ Agakiza Tv. Kurikira iyi nyigisho yose

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibi-bintu-bibangamira-kwizera.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)