Ibiciro ahanini byiyongereye kubera izamuka ry'ibiciro ry'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye, aho byazamutseho 4.2%, naho ibisembuye n'itabi byo bikazamukaho 6.9%, iby'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byo bizamukaho 4.5%, mu gihe ibiciro by'ubwikorezi byo byazamutseho 3.1%.
Iyo ugereranyije ibiciro byo mu Ukuboza 2019 ndetse na Ukuboza 2020, usanga ibiciro by'ibintu bitarimo ibiribwa n'ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3.6%.
Nubwo iyo ugereranyije ibiciro byo mu Ukuboza 2019 na Ukuboza 2020 bigaragara ko byazamutse muri iyi raporo, NISR yagaragaje ko iyo hagereranyijwe ibiciro byo mu Ugushyingo 2020 n'Ukuboza 2020 basanga byaragabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,3% n'ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byagabanutseho 0,5%.
Ibiciro mu cyaro
Mu kwezi ku Ukuboza 2020, ibiciro mu cyaro byiyongereyeho 4,1% ugereranyije n'Ukuboza 2019.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4,1% mu kwezi ku Ukuboza ni ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byazamutseho 4,6% n'ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byazamutseho 3,6%
Ugereranyije Ukuboza 2020) n'Ugushyingo 2020, ibiciro mu cyaro byagabanutseho 1,7%.
Iri gabanuka ahanini ryatewe n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,5% n'ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byagabanutseho 1,1%.