Ibigo ‘YEGO Centre' byakuye Urubyiruko mu bwigunge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw
Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw'iya kure

Hamwe mu ho Kigali Today yageze, ikaganira n'Urubyiruko ruhagana, ni muri “YEGO Centre” y'i Musanze. Hari abifashisha ikoranabuhanga, bagakurikirana amasomo atangwa na Kaminuza zo mu mahanga mu buryo bw'iya kure, abafashwa gusaba akazi cyangwa kukimenyereza mu bigo bitandukanye, abigishwa kwihangira imirimo n'ibindi; kandi izi serivisi bakazihabwa ku buntu.

Tuyambaze Patrick, wiga amasomo y'igihe gito atangwa na Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw'iya kure yifashishije mudasobwa zo muri iki kigo, avuga ko yabonye uko abasha gukomeza amasomo ye bitamusabye gutakaza amafaranga.

Yagize ati: “Nkurikirana amasomo atangwa binyuze mu ihuriro ry'amakaminuza mpuzamahanga (Coursera) ahabwa urubyiruko ku nkunga ya RDB. Niga muri Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw'iya kure. Usanze ndi kwiga rimwe mu masomo baduhaye ari nako ndikura kuri interineti mbikoreye muri Yego Centre kandi nta kiguzi nsabwe. Ubu ni uburyo bubereye urubyiruko leta yadushyiriyeho, kuko butworohereza by'umwihariko abadafite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z'ikoranabuhanga muri za Cyber”.

Rwiyemezamirimo witwa Karekezi na we yagize ati: “Nkunda kugana Yego Centre, nkifashisha ikoranabuhanga mu gushakisha imiryango nterankunga twafatanya mu rwego rwo kwagura imishinga yanjye cyangwa nkanashakisha amakuru arebana n'uburyo bwiza bwo gutegura imishinga no kuyicunga neza. Biradufasha kuko udafite ubushobozi bwo kwishyura izi serivisi ahandi, azibonera hano bitamugoye. Nkurikije intumbero mfite, nizeye neza ko nzagera kure, bidatinze, nkazakabya inzozi mfite zo kwiteza imbere. Ndashima Leta yatwitayeho muri ubu buryo bwaturinze kuba imburamukoro”.

Ibigo YEGO Centre byo mu turere tw'Intara yAmajyaruguru, biha urubyiruko Serivisi zijyanye no kubona amakuru y'ahari akazi, amahugurwa yo kwihangira imirimo, ubujyanama ku birebana n'ubuzima bw'imyororokere, kwiga imyuga, imyidagaduro n'ibindi.

Kuva mu mwaka wa 2016 bigishyirwaho, ngo byakemuye byinshi, kuko urubyiruko rwabashije kubigana, rwigishijwe bituma rwisobanukirwa. Bamwe mu bahuzabikorwa b'ibi bigo, bakangurira urubyiruko kutitesha aya mahirwe leta yabashyiriyeho.

Rwigamba Aimable, Umuhuzabikorwa wa Yego Centre Musanze yagize ati: “Ni gahunda yafashije urubyiruko rurangiza amasomo, kugira icyo ruhugiraho, kiruhesha andi mahirwe y'ubuzima bw'ahazaza bitewe n'ubumenyi bwagura ibitekerezo byabo bahabonera. Ubu hari ababasha kubiheraho bakihangira imirimo cyangwa bakabona akazi, kandi inshingano bahawe bakazikora neza”.

Muri iki gihe abantu bahanganye n'ikwirakwizwa rya Covid-19, ibi bigo hari serivisi byakomeje gutangwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo, ariko hakagenwa umubare ntarengwa w'abazihabwa ku munsi; gusa nk'izirebana n'imyidagaduro zo zabaye zihagaritswe.

Umuhuzabikorwa wa Yego Centre Gakenke Hakuziyaremye Déogratias, yasabye urubyiruko “Kuba maso, ntirwemere ko hagira abitwikira icyorezo Covid-19 ngo bashake kubashuka, babaroha mu bikorwa byangiza isura yabo”.




source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/Ibigo-YEGO-Centre-byakuye-Urubyiruko-mu-bwigunge
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)