Gukunda ni ikintu cyoroshye, ariko kuguma mu rukundo ni umurimo ukomeye. Bisaba imbaraga kugira ngo abantu babashe guhigura umuhigo bahize ku munsi wo gushyingirwa. Nk'abakristo mwibuke ko twiyemeza kubana akaramata tukazatandukanywa n'urupfu cyangwa Kristo agarutse gutwara Itorero. Turarebera hamwe uruhare rw'umugabo mu kwereka umugore we urukundo.
'Bagabo, mukunde abagore banyu nk'uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira' (Abefeso 5:25).
Ese ni gute umugabo yatuma urushako rwabo rushinga imizi rugatandukana n'ibibazo by'uburyo bwose? Agomba gukunda umugore we kurusha uko yikunda. Mbere yo kwibaza icyo umugore we yamukorera, akwiye kwibaza icyo yakorera umugore we. Imana yarabahuje kugira ngo bakundane. Reka turebere hamwe ibintu 10 umugabo akwiye gukorera umugore we.
1. Mukoreho (Physical touch)
Abagore benshi bababazwa no kutabona iki kintu cyo gukorwaho. Mu ntangiriro z'urushako rwanyu, ugasanga wowe mugabo utarigeze utekereza guterura umugore wawe mu biganza cyangwa kumuheka ku mugongo. Iyo hashize igihe mubana, haza byinshi bibahuza: Akazi, abana, n'ibibazo by'amafaranga bishobora gufata umwanya ugasanga nta wubasha kwita kuri mugenzi we.
Ariko n'ubwo ibibazo byaza, umugore wawe akeneye ko ukomeza kumukunda. Wibuke uburyo wamwitagaho muteganya kubana , kuri we yaje yiteguye ko uzarushaho. Gerageza umwereke urukundo umuhobera, umuterura, umusoma, ibi byose birusaho kumurema mo icyizere.
2. Mwereke ko umwubashye
Birakwiye ko wubaha amahitamo y'umugore wawe. Ushobora kumubaza aho ashaka ko mujya gusangirira, filime ashaka kureba, icyo atekereza ku hazaza he. Iyo agusubije maze ibyifuzo bye ukabiha agaciro, arushaho kwishimira urushako. Zirikana kumwumva kandi umwereke ko ari uw'agaciro mu buzima bwawe.
3. Ikorere umutwaro we
Mu buzima twubak urugo kubera impamvu nyinshi, ariko imwe muri zo ntituba dushaka kuba twenyine. Mugihe ubuzima butakigenda neza haumugore wawe amahirwe yo kuruhukira ibibazo bye kuri wowe, mufashe aruhuke mu marangamutima, ku mubiri no mu mwuka nawe azishimira kukugira mu buzima.
4. Mubwire mu mvugo yuje urukundo
Ni ukuri ko umugabo n'umugore berekana kandi bakakira urukundo mu buryo butandukanye, ariko byose ni impamvu z'imiterere, Ntabwo buri wese agaragaza imvugo y'ukundo kimwe n'undi. Umugore wawe akeneye ko umubwira ko umukunda, ko ari uwa mbere mu buzima bwawe, mubaze icyo akeneye kandi wibuke kumutunguza amagambo meza mashya atari amenyereye.
5. Reka abe uwo ari we
Birashoboka ko mwakundanye n'umugore wawe muhuriye ku ishuri.Wasanga waramukundiye uko aseka, uko asokoza umusatsi n'ibindi bityo ukaba utarashakaga ko ahinduka.
Ariko ubuzima burahinduka, haza ibibazo ndetse n'inshingano nyinshi ariko dukwiye kumenya kwakira ibyiza n'ibibi kandi Imana ishaka ko dukiranuka muri byose. Bityo umugore wawe mukundire uko ari uteganya ko hagize n'impinduka ziba ku mubiri we wazihanganira.
6. Muhe umwanya
Iyo mumaze gushyingirwa, ubusanzwe mumarana igihe kinini muri kumwe, muba ahantu hamwe, mufite incuti nyinshi muhuriyeho, mujyana mu birori. Ariko birakwiye ko umugore wawe umuha umwanya wo gukora iby'ingenzi kuri we n'ubwo wowe bitaba bigushimisha ariko muhe igihe akore ibimwerekeye.
7. Mufate neza kuruta abo hanze
Byaravuzwe ko dufata nabi abantu batwegereye kuko biratworohera kugaragaza abo turi bo n'uko twiyumva neza ku bo tubana. Kwigaragaza abo turi bo biratworohera, nyamara twagera hanze ugasanga bo tubafata ndetse tukababwira neza, tugasubizanya ikinyabupfura, tukabatega amatwi twitonze, tugaha agaciro ibitekerezo byabo. Ariko se kuki ibi tutabikorera abagore bacu? Birakwiye kwikosora.
8. Koresha imbaraga zawe
Mu rushako abagore hafi ya bose bakunda umugabo ukorera urugo rwe. Mugabo, kora ibishoboka byose wirinde ubunebwe kuko ari intandaro yo gusenyuka k'urugo kandi gukoresha imbaraga zawe zose biguha ishema imbere y'umugore wawe, abagize umuryango ndetse n'imbere y'Imana.
9. Mubaze ibibazo
Birakwiye ko umugabo abaza umugore we ibibazo bitandukanye kugira ngo amanye uko yiyumva cyangwa ibyo akeneye. Gushaka bikingura ikigega gishya cy'ibibazo kandi kubazanya ibibazo bibafasha kwigira hamwe gutegura imigambi y'ubuzima bwanyu.
10. Komeza gusengana n'umugore wawe
Mubyukuri habaho igihe cyo kubaza ibibazo n'igihe cyo kwegera Imana ugasenga. Birkwiye ko usaba umugore wawe mugasengera hamwe ukagira ibyo uhindura. Urugero: Wimukutiriza ngo akubwire ibyo akeneye. Senga. Mwijya impaka ku bintu bishobora kwangiza umubano wanyu. Musenge. Reka kumutsindagira mo ibitekerezo byawe. Musenge. Reka kurambirwa. Muhore musenga.
Muri macye birakwiriye ko umugabo wese ashyira mu bikorwa izi nama tumaze kubona kuko urukundo rurabagarirwa kugira ngo rubashe gushora Imizi kandi Bibiliya ibitubwira neza 'Bagabo, mukunde abagore banyu nk'uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira' (Abefeso 5:25).
Source: crosswalk.com
Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-buri-mugabo-akwiye-gukorera-umugore-we.html