Ibintu 7 mu bya mbere byangiza impyiko ukwiye kwirinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impyiko ni ingingo z'ingenzi cyane ku mikorere myiza y'umubiri wacu. Zifasha mu gusukura amaraso, kwinjiza imyunyungugu mu mubiri, kuringaniza acide mu maraso no kwikiza imyanda n'ubundi burozi buba buri mu mubiri. Ni ngombwa kuzifata neza ukirinda ibyazangiza.

Ni kenshi ujya wumva ngo runaka akeneye guhindurirwa impyiko kuko izo yari afite zangiritse. Kugira ngo zangirike, zihagarike gukora burundu bisaba igihe kinini ngo bigaragare, kuko zishobora no gukora zifashishije 20% y'ubushobozi bwazo bwose. Ni ukuvuga ko bisaba igihe kirekire ngo hagaragare ko zangiritse burundu. Niyo mpamvu ibimenyetso byo kwangirika kwazo, bigaragara bigeze kure cyane.

Ibintu 7 abantu benshi bakunda gukora kandi byangiza impyiko, kubyirinda byagufasha gukomeza kugira impyiko zikora neza:

Kutanywa amazi ahagije

Amazi ni ingenzi cyane ku buzima. Impyiko zikenera amazi menshi cyane kugira ngo zibashe gukora neza. Mu gihe utanywa amazi ahagije, bishobora gutera uburozi (toxins) bwinshi kwirundira mu maraso, ahanini bitewe n'uko nta mazi ahagije agera ku mpyiko, ngo zibashe kubusohora.

Kurya umunyu mwinshi

N'ubwo umubiri ukenera sodium (umunyu) kugira ngo ukore neza, gusa kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwangirika kw'impyiko, bikanazamura umuvuduko w'amaraso (High blood pressure).

Ku munsi ntugomba kurenza garama 5 z'umunyu

Ibi bijyana n'isukari; abantu bafata isukari nyinshi, byongera ibyago cyane byo kugira proteyine mu nkari. Proteyine mu nkari ni ikimenyetso cy'uko impyiko zawe zangiritse, gusa iyo ubimenye hakiri kare, ibi bishobora kuvurwa.

Gufunga inkari kenshi

Kuzifunga kenshi buri gihe byongera ibyago byo kuba wazana utubuye mu mpyiko (kidney stones) cyangwa se zikangirika burundu (kidney failure). Ni byiza ko igihe ushakiye kwihagarika ukwiye guhita ujyayo udatinze.

Kunywa inzoga bikabije

Inzoga nubwo zemewe, kandi ushobora kuzisanga ahantu hose. Ariko burya ni uburozi bukomeye ku mwijima n'impyiko, iyo uzinyweye uba wangiza bikomeye impyiko zawe.

Kudasinzira bihagije

Gusinzira neza bihagije ntibifasha umubiri wawe gusa kuruhuka, ahubwo birinda n'impyiko kwangirika. Agahu kazo kiyuburura ari uko wasinziriye neza, mu gihe udasinzira bihagije bishobora kwangiza izi ngingo.

Kubura imyunyungugu na vitamine

Ifunguro rikungahaye ku mbuto n'imboga ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y'impyiko n'umubiri wose muri rusange. Manyesiyumu na vitamin B6 ni ingenzi cyane mu kugabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko, dushobora guterwa no kubura iyi vitamin n'imyunyungugu.

Kurya proteyine nyinshi zikomoka ku matungo

Kurya ibibonekamo proteyine nyinshi, nk'inyama z'umutuku byongerera cyane akazi impyiko. Uko izi proteyine ziyongera bivuze ko impyiko zisabwa gukora akazi kenshi kandi gakomeye, bikaba byazitera kwangirika burundu cyangwa kudakora neza.

Source:www.healthline.com,www.plurielles.com

InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibintu-7-mu-bya-mbere-byangiza-impyiko-ukwiye-kwirinda.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)