Ibintu bikuza kwizera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ukwizera Kristo Yesu nk'Umwami n'Umukiza igihe wihana ibyaha, ukwizera guke, ukwizera kwinshi. Ukwizera gukomeye, ukwizera kubeshaho, ukwizera gukiza indwara, ukwizera gukuraho imisozi. Ukwizera kugira ngo abandi bantu bakizwe, ukwizera kw'impano, ukwizera kuzimya imyambi ya wa mubi, ni intambwe zo kwizera (ubwoko bwo kwizera).

Yesu ajya mu ijuru yagiye afite impungenge kandi zifite ishingiro, aho yavuze ngo' Umwana w'umuntu naza azasanga kwizera kukiri mu isi?'. Ese ko mu ijuru tuzajyanwa no kwizera, wageze kukigero cyo kwizera nyakuri?, Twaguteguriye ibyo wakora kugira ngo ukwizera kwawe gukure kugere ku kigero cya Kristo Yesu, n'ibindi byatuma umuntu akuza ukwizera kwe:

Gusenga

Ntabwo ushobora gukura mukwizera ubaho ubuzima budasenga. Iyo usenga usabana n'Imana, uba hafi y'Imana, urahishurirwa, ugira ubuzima, iyo usenga womatana n'Imana. Icyo gihe kwizera kwawe kurakura. Abantu benshi basenga basaba gusa kugira ngo Imana igire ibyo ibakorera, ariko gusenga bigomba kuba ubuzima bwa buri munsi.

Usomye Bibiliya yose usanga nta nahamwe havuga ko gusenga ari impano, gusenga ni itegeko. Dukwiye kubaho ubuzima busenga bigahinduka ubuzima bwa buri munsi.

Guhuza ijambo ry'Imana n'ubuzima

Bisa nk'aho Bibiliya tuyizi mu mutwe no mumpapuro gusa, ariko dukwiye gushyira ijambo ry'Imana mu bikorwa rigahinduka ubuzima. Niba rivuga gusenga ugasenga, kubabarira ukababarira, niba rivuga kwihangana ukihangana, niba rivuga guca bugufi ukareba niba uca bugufi. Ukareba niba aribwo buzima ubaho bwa buri munsi.

Ijambo ry'Imana niriba mu buzima bwawe bizakuza kwizera kwawe kuko kwizera kuzanwa no kumva, kandi kumva ijambo rya Kristo. Ntabwo ari ibica kuri social media, ntabwo ari ukureba filime, ntabwo ari ukuba mu rwenya n'amashyengo, ni uguhuza ijambo ry'Imana n'ubuzima. Kumva ijambo rya Kristo bikuza kwizera.

Kuzura Umwuka Wera

Ubundi Umwuka Wera, ni Imana mu butatu. Reka mbabwire ibyiza byo kuzura Umwuka Wera: Imana ishobora kwicara mu nama y'ubutatu ikanzura ikintu igiye kugukorera, hanyuma kuko Umwuka Wera atuye muri wowe agahita aza akakwibira ibanga, akakubwira ngo 'Wizeye iki kintu cyaba!'. Ukumva birakuzuye, ugasenga ukumva urabyizeye ukabona Imana iragikoze.

Ibyo rero bitandukanye no kwizera ikindi kintu icyo aricyo cyose utambwiwe n'Umwuka Wera. Iyo Umwuka Wera akwibiye ibanga, akakubwira icyo Imana igiye kugukorera ukakizera, Imana ihita igikora. Bene ibyo ni ukwizera ibivuye ku mutima w'Imana.

Ibigeragezo

Iki cyo ntabwo kiryoshye ariko ndashaka kukivuga. Bibiliya ivuga ko Imana niducisha mu ikome, mu muriro w'ibitugerageza itaba itwanga ahubwo iba igira ngo ikuze ukwizera kwacu. Rimwe na rimwe tubyitiranya ko tugiye gupfa, cyangwa Imana igiye kutubabaza ariko sibyo ahubwo iba igirango ikuze ukwizera kwacu.

Yohana yaravuze ngo' Njyewe mbatiza mu mazi ariko uzaza nyuma yanjye azabatiza mu Mwuka no mu muriro'. Imana iducisha mu muriro igira ngo ityaze kwizera kwacu kumere nka zahabu. Kwizera kuravuka, kukarerwa, kugakora. Niyo mpamvu Imana iducisha mu bintu bigoye kugira ngo dukura amaso mu bindi bintu, twige kubaho ubuzima bwo kwizera.

Kubana n'abantu bafite kwizera

Iyo urebye ubuzima bwa Elissa ni uko yabanye na Eliya, iyo urebye ubuzima bwa Yosuwa ni uko yabanye na Mose. Iyo urebye ubuzima bwo kwizera kutaryarya kwari muri Timoteyo, ni uko yabanye na Pawulo yizera. Harya wowe ubana na nde?, ni nde muri ishuti?, ibiganiro byinshi ubigirana na nde?. Ni nde ugufasha muri iyi nzira yo kwizera?, ni nde mu byeyi wawe wo mu mwuka, ni nde muntu iyo ugize intege nke waturira?, ni nde muntu ugufasha mu nzira y'agakiza?.

Uwo ubana na we ashobora kugufasha gukuru mu kwizera kuko ibyo tuzi byose twabyigiye ku bandi. Niba udafite umuntu muzima mubana ugufasha mu gusenga, umuntu wakwaturira w'umunyebanga ntubisange mu muhanda. Umuntu wasangiza amarangamutima yawe ukumva nta kibazo ugize, umuntu wakubonera umwanya.

Niba udafite umuntu mubana mu nzira y'agakiza wagufasha muguhinduka ku ngeso, ntabwo uzakura mu kwizera. Uzahinduka umunyedini mwiza gusa ariko ntuzigera ukura mu kwizera, kwizera kwawe kuzagwingira ntabwo kuzakura. Ushobora kuvuka yego kuko wababariwe ibyaha ariko za ntambwe 10 ntushobora kuzitera, niyo mpamvu ukwiye kurobanura abantu ubana na bo.

Pasiteri Desire Habyarimana/ Agakiza Tv. Wakurikira inyigisho yose

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibintu-bikuza-kwizera.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)