Ibinyomoro wabisarura imyaka itatu bitarasaza: Bifitiye umubiri akamaro gakomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mudaheranwa Leonard ni umusaza w'imyaka 69 y'amavuko utuye mu Mudugudu wa Kamugundu, Akagari ka Musya, Umurenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma akaba ari umuhinzi mworozi w'intangarugero.

Avuga ko yorora inka n'ingurube, bakamuha ifumbire y'imborera akoresha mu buhinzi bwe bw'ibigori n'ibinyomoro, nubwo ngo imvaruganda ayikura kuri Koperative y'abahinzi b'ibigori yitwa ‘Subiza'abereye umunyamuryango ndetse akaba no mu buyobozi bwayo. Mu bijyanye no kubona imbuto z'ibyo ahinga, avugo ko akorana na ‘Tubura' ikorana n'ikigo cy'ubuhinzi n'ubworozi (RAB).

Kigali Today yaganiriye na we ku bijyanye n'ubuhinzi bwe bw'ibinyomoro. Avuga ko ahinga ibinyomoro kuri hegitari eshatu, akaba yaratangiye guhinga ibinyomoro muri Kamena 2019. Umusaruro wa mbere yawubonye muri Kamena 2020, kuko ngo ibinyomoro bitangira kwera nyuma y'umwaka umwe biba bimaze bihinze.

Mu gihe ibinyomoro bye byari bitangiye kwera bwa mbere, ngo yahise abona umukiriya uturuka i Kigali buri cyumweru akamugurira umusaruro we wose, kuko ubu ngo asarura imifuka cumi n'ibiri buri cyumweru kandi buri mufuka uba upima ibiro mirongo inani (80kgs), ni ukuvuga ko mu kwezi asarura ibiro magana icyenda na mirongo itandatu by'ibinyomoro (960Kgs) kandi ubu ngo ikilo kimwe akigurisha ku mafaranga magana atanu na mirongo itanu(550Frw), bivuze ko ku kwezi abona amafaranga asaga miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda(2M).

Kubera ubwo buhinzi bwe, Mudaheranwa ngo yigeze guhembwa mu Karere atuyemo nk'Umuhinzi w'intangarugero, icyo gihe ngo ahembwa telefoni igezweho we yita ‘touch'. Iyo telefone ngo iramufasha mu bikorwa bye by'ubuhinzi, kuko ngo anahagarariye abandi bahinzi b'ibigori, ubu ngo iyo habaye ikibazo avugisha ushinzwe ubuhinzi(Agronome),cyangwa se n'igihe ‘Agronome' ataraza agafotora uko ibihingwa bimeze akamwoherereza akoresheje iyo telefoni yahembwe, mbese ngo imufasha gutanga raporo atavunitse.

Muri ubwo buhinzi bwe bw'ibinyomoro, ngo asarura mu bihembwe byose, kuko ubu mu gihembwe cy'ihinga B, arabyufirira cyangwa se kubibagara, nyuma ngo akabitera umuti kugira ngo ururabo n'imiteja biriho bidahunguka, akabisasira ubwo agakomeza gusarura ibiriho byeze gutyo gutyo. Mu gihembwe cy'ihinga ‘C' ngo azatangira kubyuhira yifashishije imashini ikoresha mazutu.

Muri ubwo buhinzi kandi ngo yahaye abantu babiri akazi gahoraho basimburana ku manywa na nijoro, kugira ngo babicunge ntihagire ababyangiza, hakaba n'abandi 30 bakora buri munsi bataha.Ubu ngo yiteguye kuzakomeza gusarura adahagarara kugeza imyaka itatu ishize, kuko ngo nibwo biba bishaje bikeneye gusimburwa.

Mudaheranwa ati “Ibinyomoro byera igihe cyose kugeza imyaka itatu ishize,icya ngombwa ni uko umuntu abyitaho uko bikwiye.Ibyo ibinyomoro bisaba byose ndabikora, ariko nanjye bikampa ibyo mbisaba.

Nyuma yo kubona uko ubuhinzi bw'ibinyomoro bwungura ubukora kandi ku buryo buhoraho, ubu ngo hari abagore babiri baturanye na Mudaheranwa na bo batangiye guhinga ibinyomoro, kandi na byo ngo bigiye kwera.

Ibinyomoro ntibigirira akamaro ababihinga bifasha mu kwiteza imbere gusa, ahubwo bigira n'akamaro gakomeye mu gutuma abantu babona indyo yuzuye.

Ku rubuga https://www.lifepersona.com, bavuga ko ibinyomoro bigira akamaro gakomeye ku buzima bw'umuntu ubirya.

Mu byiza by'ibinyomoro bivugwa kuri urwo rubuga, harimo kuba ari urubuto rwigiramo ibyitwa ‘antioxidants' nyinshi nka ‘vitamine C', ‘β-carotene', ‘anthocyanins' na ‘vitamin E'. Ubushakashatsi butandukanye harimo ubwakozwe na Kaminuza yitwa ‘Chalmers University of Technology' y'ahitwa Gothenburg bwagaragaje ko ibinyomoro byifitemo ubushobozi bwo kurwanya ibintu byitwa ‘free radicals' bishobora kuba intandaro yo kurwara kanseri zitandukanye.

Ibinyomoro byongera Vitamine A, ndetse na Vitamine B6,iyo ikaba igira akamaro mu gufasha abakobwa cyangwa abagore bababara mu gihe cy'imihango, ikaringaniza urugero rw'isukari mu maraso ku bagore batwite, ikanarinda ko habaho utuntu dusa n'utubuye tujya mu mpyiko zikananirwa gukora neza.

Ibinyomoro kandi byongera ubutare bwa ‘fer' mu mubiri, bigatuma umuntu abona amaraso ahagije, kuko kuyabura bituma umuntu agira ikibazo cya ‘anemia' ijyana no gucika intege kw'imikaya ndetse no guhorana umunaniro.

Ibinyomoro kandi bikize no ku butare bwa ‘Magnesium' bugira uruhare mu buzima bwiza bw'ubwonko n'umutima, ikarinda umuvuduko w'amaraso ukabije, ikarinda n'amaraso kwipfundika. Ikindi kandi ni uko iyi ‘magnesium' byifitemo yongera ubudahangarwa bw'umubiri, ikanakomeza amenyo n'amagufa.

Ibinyomoro kandi byigiramo ubutare bwa ‘Zinc' na ‘Potassium' iyo ikaba igira akamaro mu kugenzura urugero rw'amazi mu maraso.

Ku rubuga https://sante.toutcomment.com, bavuga ko mu byiza by'ingenzi by'ibinyomoro, harimo kuba bigabanya ibinure bibi mu mubiri(cholesterol),kubera ko byifitemo ibyitwa ‘fibres' bituma ibyo binure bibi bisohoka mu mwanda mu gihe umuntu yituma. Kugira ngo umuntu abone ibyiza bituruka ku binyomoro, ni uko yakirya ku mafunguro ya mu gitondo,kugira ngo gikore umunsi wose,ariko ngo ni ingirakamaro n'igihe cyose umuntu yakirira.

Kuba ibinyomoro bikungahaye kuri Vitamine A,Vitamine C, Calcium, Fer, Phosphore, bituma ari urubuto rwiza, ku bantu bagira ikibazo cyo kubura amaraso ahagije. Vitamine A iboneka mu binyomoro kandi, ifasha umuntu kubona neza, akagira uruhu rwiza, akagira n'imisatsi myiza.

Ibinyomoro bikize kuri ‘fibres' zituma umuntu yituma neza, zikamurinda impatwe(constipation), ibinyomoro kandi ngo ni urubuto rwiza ku bantu bakunda kugira ikibazo cy'igogora ry'ibiryo rigenda gahoro cyane.

Ibinyomoro kandi ngo ni urubuto rwiza ku bantu barwaye Diyabete, kuko rwigiramo isukari nkeya. Ibinyomoro kandi byigiramo ibyitwa ‘calories' bikeya cyane, ku buryo ngo ari urubuto rwiza ku bantu, bifuza gutakaza ibiro.

Inkuru bijyanye:

Umusore agiye kwirihira kaminuza kubera ubuhinzi bw'ibinyomoro




source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ibinyomoro-wabisarura-imyaka-itatu-bitarasaza-bifitiye-umubiri-akamaro-gakomeye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)