Ibisobanuro by'inzozi zitandukanye zirimo nko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kurota inzoka ni inzozi zikunze gutera ubwoba dore ko ari inyamaswa ishushanya urupfu no kubabazwa ndetse rimwe na rimwe igasobanura ubusambanyi. Muri iyi nkuru turagaruka ku nzozi zimwe na zimwe zirimo inzoka mu rwego rwo gusubiza umwe mu bakunzi bacu wabidusabye.

1. Kurota urumwa n'inzoka: Ibi bigaragaza ubwoba no guhangayika bikwihishemo. Bishobora kandi gusobanura ko ushobora guhura n'ikibazo mu bihe bya vuba. Izi nzozi kandi kuri bamwe zishobora gusobanura ukwifuza gukomeye kw'imibonano mpuzabitsina ku rwego rukabije.

Ku mugore cyangwa umukobwa ni nk'umuburo ukubwira ko hari umugabo w'umugome ndetse w'umuhemu ukubeshya ko ari inshuti yawe.

2. Kurota inzoka y'imitwe ibiri: Biteguza ubukire mu mpande zose ariko kandi kuri bamwe bishobora kuvuga akavuyo no kwivanga kw'ibintu.

3. Kurota ukandagira inzoka ugenda: Bifite ubusobanuro bubiri; ubwa mbere ni uko uba ugirwa inama yo kwiyitaho mu by'ubuzima, ubwa kabiri ni ukuguteguza ko abanzi bawe barimo kugerageza kuguhemukira.

4. Kurota wica inzoka: Mu buryo butandukanye, kimwe n'umukunzi wacu witwa 'Jolie' watwandikiye, bivuze byinshi bitewe n'ibihe urimo ariko akenshi bisobanuye ko hari intambara urimo kandi ko n'ubwo ikugoye imbaraga wifitemo zihagije ngo uyitsinde kandi ko byanga byakunda uzayitsinda.

5. Kurota ubona uruhu rw'inzoka yiyuburuye. Ibi byo bisobanura ubuzima bushya kandi bwiza.

6. Kurota inzoka iri mu buriri bwawe: Bisobanuye ko wiyumvamo intege nke mu buzima bwawe bwerekeranye n'imibonano mpuzabitsina cyangwa ko biguteye ubwoba.

Source: www.awsfzoo.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102234/ibisobanuro-byinzozi-zitandukanye-zirimo-nko-kurota-inzoka-102234.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)