Ibivugwa ko Covid-19 ari igihano cy'Imana ku batuye isi bihatse iki ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikinyejana cya 21 cyatangiranye n'igwira ry'ubwenge. Ni ikinyejana cyaranzwe n'ingeso z'urukozasoni nk'izarangaga abantu b'i Sodoma na Gomora nkuko tubisoma mu Itangiriro, aho ibintu byose byakuwe mu mwanya byagenewe n'Imana ahubwo bikagenda uko umuntu abyifuza.

Ni ikinyejana, ubutinganyi bwamaze guhabwa intebe atari ukubikora gusa ahubwo byamaze no gushyirwa mu mategeko y'ibihugu bitandukanye, ibihugu by'ibihangange biri guhatira ibihugu bitarabishyira mu mategeko yabyo kubikora cyangwa bitabikora bigafatirwa ibihano.

Kurongorana kw'abahuje ibitsina, umugore ku mugore n'umugabo ku mugabo byahawe umugisha, abayobozi b'amadini amwe n'amwe bamaze kwemera ko gusezeranya abahuje ibitsina bakabana akaramata mu izina ry'Imana Data, n'umwana n'Umwuka Wera nta kibazo kibirimo. Abantu baretse kubana bahitamo gusezerana no kubana akaramata n'inyamaswa (imbwa, injangwe, ..) kandi bakabikora mu izina ry'Imana bagasezerana imbere y'abiyita abakozi b'Imana.

Amafaranga menshi ari kugendera mu kwihinduza ibitsina, uwavutse ari umugabo agahitamo kuba umugore n'uwavutse ari umugore agahitamo kuba umugabo, kwibagisha ibice bimwe by'umubiri bakabihindura cyane amabere n'amabuno byiswe ubusirimu no kujijuka kuruta abandi tutibagiwe n'abahitamo kubana n'ibipupe n'ibindi.

Ni ikinyejana, ibikorwa by'urukozasoni byamaze gushyirwa mu by'imyidagaduro, aho hashyirwaho amarushanwa yo gusambana, kunywera ibiyobyabwenge ku karubanda uhize abandi akitwa intwari, agahembwa amafaranga atagira ingano y'uko yabaye umusambanyi mwiza wahize abandi, umusinzi wahize abandi. Hirya no hino ku isi hamaze gufungurwa amazu y'ubucuruzi (amaresitora, inzu z'imyidagaduro) ategeka abayagana kuyajyamo bambaye ubusa buri buri. Amashusho y'ibikorwa by'ubusambanyi acishwa ku miyoboro myinshi y'ibitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no kuri murandasi kandi bigakurikirwa n'abantu benshi batagira ingano.

Ni ikinyejana ibikorwa by'ishimishamubiri n'urukozasoni byamaze kugirwa umuyoboro wo kubona ubutunzi mu buryo butagoranye butanakurikije amahame y'Ijambo ry'Imana, aho abana benshi b'abahungu n'abakobwa bashora imibiri yabo mu kuryamana n'inyamaswa kandi ayo mashusho y'urukozasoni agakwirakwizwa hirya no hino. Abana b'abahungu n'abakobwa bishora mu gukina filime z'urukozasoni, ku mbuga nkoranyambaga abantu barushanwa gushyiraho amafoto n'amashusho agaragaza ubwambure bwabo nk'inzira yo kurema ubwamamare no kwinjiza amafaranga, abandi bagashyiraho inyigisho zamamaza kandi zikangurira abantu gukora ubusambanyi n'ibindi.

Ni ikinyejana, ishyirwaho ry'amategeko agomera ugushaka kw'Imana ryari rimaze kwimakazwa, amategeko yemera gukora ubusambanyi ku mwuga, amategeko yemerera abantu gukuramo inda, amategeko yemera icuruzwa ry'ibice bimwe by'imibiri y'abantu, amategeko yambura umubyeyi inshingano zo kurera no gutoza umwana we inzira akwiye kunyuramo, amategeko ahindura uburyo Imana yategetse imibanire n'imiyoborere y'abagize umuryango n'ibindi. uburenganzira bwa muntu bwagizwe intwaro yo kurwanya Imana no guteza imbere ubujyahabi bushingiye ku buhakana Mana.

Ni ikinyejana, ubwicanyi bwagizwe intwaro yo kuba ikirangirire, umutegetsi utinyitse, guteza imbere ubucuruzi no kwigwizaho ubutunzi. Ibihugu byirundaho intwaro za kirimbuzi, inganda z'intwaro zishorwamo amafaranga kuruta inganda zikora ibyo kurya cyangwa imyambaro, za Leta na za guverinoma zishora amafaranga menshi mu kugura intwaro abenegihugu bicwa n'inzara n'indwara kubera imibereho mibi. Imitwe y'iterabwoba n'inyeshyamba yashinzwe ku bwinshi n'abanyabubasha bagambiriye kugera ku mitungo kamere y'aho iyo mitwe ikorera ari nako ihitana inzirakarengane zitagira ingano.

Kubaka ubuhangange mu by'ubumenyi n'ikoranabuhanga hagambiriwe guhakana irema ahubwo hagaragazwa ko byose inkomoko yabyo ari mwene muntu. Ibihugu by'ibihangange bihora bihanganye buri kimwe cyose gishaka kugaragaza ko gifite ubuzima n'amaherezo y'isi n'abayituye mu kiganza cyabo.

Ni ikinyejana Satani yahagurukiye kurandura izina ry'Imana ibicishije mu iyaduka ry'amadini atagira ingano, aho bamwe mu bayashinze n'abayagana bafite ishusho yo kwera ariko bagahakana imbaraga zako. Abanyamadini bahunze inyigisho z'ukuri no kwigisha ibyanditswe byera nk'ibyahumetswe n'Imana ahubwo babigoreka bagambiriye guhaza amarangamutima y'ababumva nk'inzira yo kwigwizaho ubutunzi no kwiyubakira izina rikomenye.

Inyigisho z'ibinyoma zihabwa intebe, ukwera no gukiranuka kw'Imana byirukanwa ahera hayo no mu bantu bayo, hubakwa insengero zihenze naho abazisengeramo baba icumbi ry'ubuhakana Mana. Inyigisho z'ibitangaza n'ubuhanuzi bw'ibinyoma bwitirira Imana ibyo itavuze byagize benshi imbata, ihame ryo gukiranuka no gukora imirimo ibyara inyungu birakendera bituma abizera bahinduka imbata z'ubukene n'igicumbi cy'amaganya. Muri make ni ikinyejana cyo kubaka isumbwe rya mwenemutu hejuru y'intebe y'icyubahiro cy'Imana.

Icyorezo cy'urupfu rw'umukara cyeretse muntu ko ari ubusa

Mu kinyejana cya 14 icyorezo cyiswe urupfu rw'umukara cyateye hagati 1347 na 1351, gitera mu gice cy'u Burayi cyica 1/3 cy'abari batuye icyo gice cy'isi gisa nk'icyari giteye imbere icyo gihe. Muri icyo gihe ubwami bw'u Bwongereza bwari buhanganye cyane n'ubw'u Bufaransa, cyari igihe abatuye icyo gice cy'isi bari bari kugerageza kuvumbura imijyi, ubukristo buri kwamamara ariko ari nako hashyirwa imbere ibyaha bitandukanye birimo ubusinzi, ubusambanyi n'ibindi bishingiye ku kwinezeza kwa muntu.

Icyorezo cyiswe urupfu rw'umukara cyaje ari nk'ubutumwa simusiga bwabwiraga abari batuye icyo gice cy'isi ko ntacyo bashoboye, ko ntagihangange gihari, ko bose bafite umubiri umwe kandi ushobora gufatwa ukanicwa n'ubushita kimwe, ko hari ibyo badafiteho ububasha.

Ibikorwa byinshi by'iterambere byarahagaze, imbaraga bari bashyize mu ntambara zo guhangana hagati y'abami zirahagarara, ibikorwa byo kwinezeza bisa nk'ibigiye mu icuraburindi basigara gusa bahanganye n'icyorezo cy'ubushita cyarenze uburayi kikagera no mu yindi migabane y'isi.

Icyizere cyo gutsinda iki cyorezo cyarayoyotse abatuye, u Burayi bwose ari nabwo bwari bwitezweho amakiriro amaso basigara bayahanze Ijuru. Barasenga, ubuzima bwabo babushyira mu biganza by'Imana isumba byose aha ni naho haturutse ko ibihugu byinshi by'i Burayi, amategeko yabyo, amahame y'iterambere yagiye ashingira ku mahame y'ijambo ry'Imana.

Iki cyorezo cyasize gikubise hasi imyumvire n'ubuhangange by'idini aho ryari ryarubatse inzego, ry'ubaka ibigo bikomeye n'amahame ngenderwaho yereka abayoboke baryo ko rifite igisubizo cya buri kibazo cyose, abayoboke baryo bubaka icyizere mu bayobozi b'idini kuruta uko bacyubatse ku Mana. Mu gihe cy'iki cyorezo idini ryashakiweho igisubizo kirabura, abantu baritakariza icyizere ariko bituma bagirana ubusabane bukomeye n'Imana. Bareka kwizera idini bizera Imana.

Mu gitabo cye yise, Urupfu rw'umukara n'ingaruka yarwo ku idini n'ubwamamare bw'iyobokamana ( The black Death and its Impact on the church and Popular Religion), ku rupapuro rwa kabiri, MCLAURINE H. ZENTNER yabivuze muri aya magambo ati 'Igihe urupfu rw'umukara rwari rwugarije i Burayi mu 1347, idini ryasunikirwaga gushaka igisubizo, iyobokamana, imyizerere ndetse n'ububasha budasanzwe bwaryo byari bikenewe. Urupfu rw'umukara rwatumye idini ritakarizwa icyizere kubera ko rwagaragaje intege nke za sosiyete y'imyizerere ya Gikristo.

Nubwo bimeze bityo, ntabwo abantu batakaje kwizera Imana. Ahubwo kwizera Imana byarazamutse, abagabo n'abagore benshi bagira amayerekwa adasanzwe, biyomora ku idini barema amatsinda yo kuvuga ubutumwa bwiza, bakwira imijyi yose babwiriza ubutumwa bwiza batagombeye uruhushya rw'idini."

Urupfu rw'umukara rwasize abatuye isi by'umwihariko abanyaburayi, ubuzima bwabo babwubakiye ku mahame y'Ijambo ry'Imana no kuyizera. gukora cyane kandi bita kukugirana ubusabane bw'umuntu ku giti cye n'Imana kuruta gutinda mu mihango y'idini. Byasize ububyutse bukomeye mu by'ivugabutumwa n'iyobokamana. Ariko uko imyaka yagiye ishira indi igataha niko haje kuza ikindi gisekuru, urubyaro rutabonye ugukora kw'Imana mu gihe cy'urupfu rw'umukara, rwibagirwa imirimo y'Imana, ntirwayikorera nk'uko basekuru bayikoreye, basubira mu kwinezeza no gushaka kwiyubakira izina.

Nyuma y'intambara ya mbere n'iya kabiri z'isi ndetse n'icyorezo cy'ibucurane cyiswe Spanish flu byakwiriye isi yose bigahitana umubare munini mu bari batuye isi mu kinyejana cya 20, uretse intambara zagiye zihanganisha ibihugu runaka hagati yabyo, imitwe y'inyeshyamba, ibiza ndetse n'indwara zagiye zibasira uduce runaka nabyo bigahitana abantu benshi, nta kindi cyorezo cyakwiriye umugabane wose w'isi.

Intambara ya kabiri y'isi yasize abatuye isi bagiranye amasezerano yo kubana mu mahoro, kureka gukora no gukoresha intwaro za kirimbuzi, gukuraho ubukoroni n'indi mirimo y'agahato yakoreshwaga inyokomuntu ku isi, imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu yavutse ku bwinshi kandi ikwira isi yose, amategeko ishyira imbere umuco na za kirazira zawo agirwa inkingi ya mwamba yo kubakiraho ibihugu, ivugabutumwa riramamara ku isi yose, iterambere ry'ibihugu ryubakira ku kubaha Imana ndetse henshi amahame y'ijambo ry'Imana bayubakiraho bashyiraho amategeko nshinga n'andi mategeko kugeza ubwo mu ndahiro nyinshi z'abayobozi bakuru b'ibihugu barahirira kuyobora igihugu hataburamo"Imana izabimfashemo".

Ibikorwa by'urukozasoni nko kwambara uhusa mu ruhame, ubusambanyi, gukuramo inda n'ibifitanye isano nabyo byari ibyaha bihanwa n'amategeko. Kubera ko sosiyete y'abatuye isi yari fite ikinyabupfura no gukorera ku mahame yo kubaha Imana, habayeho gutera imbere mu ngeri zose. Habaho iterambere ry'inganda, ikoranabuhanga mu itumanaho, impinduramatwara mu mibereho n'imibanire bya muntu, habaho igabanuka ry'ubukene n'izamuka ry'icyizere cyo kubaho.

Nyamara uko imyaka yagiye ihita indi igataha, niko abantu bagiye basinda umunezero w'iterambere, ituze n'umutekano cyane cyane ku mugabane w'Amerika n'i Burayi n'ibihugu bimwe bya Afurika, ya mahame yo kubaha Imana bubakiyeho igihugu batangira kugenda bayasimbuza ibitekerezo by'abantu ku giti cyabo byuzuye ubuhezanguni n'ubuhakanamana, amategeko yo kubaha Imana no kwimakaza indangagaciro agenda asimbuzwa ayo kuyihakana no kunezeza abantu. Ikinyejana cya 20 cyarangiranye n'ubuhenebere no kwimura Imana mu mitima ya benshi, ingeso mbi n'ibikorwa by'urukozasoni biri gusirizwa ibibanza byo kwicazamo intebe.

Nk'uko tubibonye mu kinyejana cya 14, no mu bindi binyejana, ibyago byose twavuze byagiye bitera isi byari umusaruro wo kwigomeka, kwibagirwa, gukora ibyaha by'urukozasoni no gutera Imana umugongo bitewe n'iterambere rya muntu. Kandi mu gihe byabaga bihungabanyije isi, abayituye bagarukiraga Imana, bagacishwa bugufi bagashaka mu maso hayo ariko nyuma y'igihe runaka bakongera bakayitera umugongo maze nabwo urubyaro rugezweho rukongera rugakubitana n'icyorezo runaka. Gusobanukirwa ibyabaye mu bindi binyejana biraduha kumva neza ibibaye muri iki kinyejana cyacu cya 21 aho igisekuru cyacu n'urubyaro rwacu rukubitanye na COVID-19.

Muri iki gihe duhanganye n'icyorezo cya COVID-19 n'ingaruka zacyo, uwavuga ko ari igihe Imana ihaye ubutumwa abatuye isi yose ko ariyo ifite ịjambo rya nyuma muri byose ntiyaba yibeshye kandi birakwiye ko abantu bongera gusubiza amaso inyuma, bakabona ko ubushobozi bwa mwenemuntu bufite aho bugarukira kandi ko ibyo umuntu atekereza, ubutunzi yirundanyiriza, amashuri yiga n'ibindi hari igihe bitagira ijambo ahubwo ijambo ku buzima bwe rigasigaranwa n'Imana yo mugenga kandi muremyi wa byose.

Iki gihe, ni igihe gikwiye kwigisha abayobozi b'amadini n'amatorero ndetse n'abayagana ko bakwiye kubaka ubusabane hagati yabo n'Imana kuruta kubaka insengero zikomeye n'inyigisho zishingiye ku bitangaza

Iyi nyandiko ishingiye ku mpuguro ni ibitekerezo bwite bw'umwanditsi Urinzwenimana Mike



Source : https://agakiza.org/Ibivugwa-ko-Covid-19-ari-igihano-cy-Imana-ku-batuye-isi-bihatse-iki.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)