IBYAHISHUWE: Aisha wa Davis D yashyize ukuri kose hanze| Ibyo yavuze byose yari yishyuwe amafaranga (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Kamikazi Hadidjya wumvikanye mu majwi nka Aisha ubwo yahamagaraga Davis D amubwira ko amutwitiye inda ndetse n'ibindi byose birimo nuko David D yamuciye inyuma akaryamana n'umukobwa yakoresheje mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise " Bon ", yavuze ko yishyuwe amafaranga kugirango avuge biriya ndetse anavuga ko Davis D afite imitekerereze y'abazungu kuko akenshi nibo bemera kuba bakora ibikorwa nka biriya kugirango bisebye ariko bagambiriye kwinjiza amafaranga no kuvugwa cyane n'abantu benshi.

Kamikazi Hadidja wiyise Aisha kugirango atwikire Davis D

Nkuko yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na YagoTV yavuze ko we na Davis D bemeranyijwe amafaranga ibihumbi 300 bakora uduce dutatu akaba avuga ko Davis D ariwe wadutwaye akaba ari nawe uzajya agena uko azajya adushyira hanze kamwe kamwe. Uyu mukobwa akomeza aganira byinshi bitandukanye aho yanavuze ko atigeze agera Dubai nubwo afite passport akaba ndetse yarageze mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Tanzania ndetse na Uganda.
IKIGANIRO KIRAMBUYE UYU MUKOBWA YAGIRANYE NA YAGO TV KIRI HANO HASI:

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/ibyahishuwe-aisha-wa-davis-d-yashyize-ukuri-kose-hanze-ibyo-yavuze-byose-yari-yishyuwe-amafaranga-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)