Iby’imbunda byanze, FLN yerekeza amaso ku muhakanyi Judi Rever nk’umucunguzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyamenyekanishijwe binyuze mu butumwa bivugwa ko bwaturutse kuri Brig Gen Hakizimana Antoine uzwi nka Jeva, akaba ari we uhuza Ibikorwa bya CNRD/FLN, aho abarizwa mu Ishyamba rya Kibira mu Burundi.

Ubwo butumwa bwashyizweho umukono n’Umujyanama wa FLN, Mvuyekure Ramazani, ku wa 16 Mutarama 2021, buhamagarira abiswe abavandimwe, impirimbanyi zo guharanira uburenganzira zavukijwe, gutahiriza umugozi umwe bagashyigikira abanyamahanga barimo na Judi Rever bavuga ko batereranye.

Iyi migirire ya FLN isa n’iy’umurwayi uri nko ku mashini imwongerera umwuka kuko uwo ahumeka washize. Ubusanzwe uyu mutwe ufite igisirikare cyawo ariko umwaka ushize wawusize iheruheru kuko wacitse umutwe mu buyobozi bwawo; binyuze mu bitero simusiga byagabwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse abari mu buyobozi bwawo bari mu gihome iyo za Mageragere n’ahandi.

Kuva abayobozi bakuru b’Umutwe w’Inyeshyamba za FLN barimo Nsabimana Callixte Sankara wari Umuvugizi wawo, Nsengimana Herman wamusimbuye na Paul Rusesabagina bafataga nka ‘shebuja’ bafatwa, ahazaza hawo kimwe n’ah’abandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hakomeje kujya mu kaga kuko abayigize badasiba gupfa no gufatwa umunsi ku wundi.

Rusesabagina yunze ubumwe n’abahuzamugambi be bibumbiye mu mashyaka atandukanye arimo RRM (Rwandese Revolutionary Movement) na CNRD Ubwiyunge, bashinga Ihuriro ry’Amashyaka ryitwa MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique) akaba ari na we wari uriyoboye.

Iri huriro ryashinze Umutwe w’Ingabo witwa FLN ari nawo wigambye ibitero by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, birimo icyo ku wa 19 Kamena 2018 cyagabwe muri Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata kigahitana abantu batatu. Hari n’icyagabwe muri Nyamagabe mu Ukuboza 2018 gihitana ubuzima bw’abantu batandatu, 19 barakomereka.

Kuri ubu FLN isa n’iyabuze epfo na ruguru kuko na Rusesabagina wari mu batera inkunga ibikorwa byawo byo guhungabanya ituze ry’u Rwanda, ubu aturije i Mageragere aho ategereje kuburanishwa ku byaha birimo n’iterabwoba akurikiranyweho.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi Lt. Colonel Butera Didier wari Umujyanama mu bya Gisirikare muri CNRD/FLN, yishwe arashwe n’ingabo za Congo FARDC ahitwa Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.

CNRD/FLN isa n’iyatsinzwe mu rugamba rw’amasasu, yahinduye umuvuno. Mu butumwa bukubiye mu itangazo ubuyobozi bwayo bwageneye abahuje umugambi mu gushaka guhungabanya u Rwanda.

Iyi isa nk’iturufu nshya ku bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko iy’amasasu yo isa n’iyananiranye burundu kuko ugerageje gucokoza u Rwanda asanga ari gukubita ku rutare.

Iryo tangazo ribakangurira kwisuganya, bakishyira hamwe kugira ngo bafashe abashyigikiye urugamba bavuga ko ari urwo kuva mu kaga bavuga ko bamazemo imyaka irenga 30.

Rikomeza rigira riti “Tumaze kubona ko twatereranye abakorerabushake b’abanyamahanga batahwemye kutwitangira , kubera iterabwoba umwanzi FPR yadushyizeho, kugira ubwoba , isoni, ipfunwe no kutemera Ubuhutu Bwacu ku mugaragaro maze ngo guharanire uburenganzira bwacu twavukijwe nk’Abahutu barokotse, kudakorera hamwe, kutuzuza, gupingana, kutabona kimwe no kudasobanura kimwe ibibazo byacu kandi tubihuje kubera nta murongo ngenderwaho duhuriyeho , kutabona igihe gihagije cyo gutekereza no kwigira hamwe ibibazo byingutu bitwugarije.’’

FLN mu buryo busa no kweza Judi Rever imugaragaza nk’uwerekanye ubwitange, umurava, ubuhanga, ubucukumbuzi, ubushishozi n’impuhwe mu guharanira uburenganzira abo uyu mutwe wita ‘Abahutu’ bavukijwe.

Iti “Duhaye agaciro ukwihangana no gushirika ubwoba ‘Mama wacu Judi Rever’ yagaragaje mu bigeragezo n’inzitizi yagiye ahura nabyo.’’

Mu kumushyigikira muri uwo mugambi we wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamuryango ba FLN basabwe kwitabira igikorwa cyo gutanga imikono irimo amazina, umujyi n’igihugu batuyemo mu kwerekana ko bamuri inyuma.

Judi Rever ni umwanditsi akaba n’umunyamakuru, ari mu banyamahanga bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Uyu mugore yamenyekanye cyane kubera ibitekerezo n’inyandiko ze zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse agahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.

Mu minsi ya vuba ku wa 7 Mutarama 2021, Judi Rever yatumiwe n’umunyamakuru Stéphane Bureau wa Radio Canada, amuha umwanya wo kuvuga ku gitabo yise ‘L’éloge du sang, Les crimes du Front patriotique rwandais’.

Muri icyo gitabo cyasohokeye mu nzu ya Penguin Random House muri Werurwe 2018, Judi ashinja FPR Inkotanyi yabohoye igihugu ikanahagarika Jenoside, ko yinjiye mu Nterahamwe ndetse yanagize uruhare mu kwica Abatutsi.

Rever ngo ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akanavuga mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000.

Anashinja ubuyobozi bw’u Rwanda guhanura indege ya Perezida Juvénal Habyarimana, ibintu impuguke zinyomoza kuko zagaragaje neza ko aho yarasiwe hagenzurwaga n’abasirikare ba leta y’icyo gihe.

Nyuma y’icyo kiganiro, abanyamuryango ba PAGE Rwanda bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada, bagaragaza agahinda batewe no kuba yaremeye gutambutsa ikiganiro nk’icyo kivuga ibihabanye n’ibyabaye.

Bavuga ko ibyo avuga bidafite gihamya, akirengagiza ubundi buhamya n’ubushakashatsi butabarika bumaze igihe butangwa haba mu nyandiko, amashusho n’ibindi, bitanga ukuri n’umucyo kuri Jenoside.

Bagaragaje ko bibabaje kuba ikinyamakuru cyubashywe nka Radio Canada gishobora kuba umuyoboro w’ibitekerezo rutwitsi bihakana Jenoside, ntikinahe umwanya urundi ruhande ngo rusobanure ukuri kwarwo.

Radio Canada yasabwe gusiba icyo kiganiro ku miyoboro yayo, kwisegura mu ruhame ku barokotse Jenoside n’abayikurikira bakomerekejwe nacyo ndetse “no gutegura ikindi kuri iyo ngingo.”

Judi Rever yagiye akora uko ashoboye ngo abone umwanya ahantu hatandukanye haba mu biganiro mu binyamakuru, mu nama n’ahandi ariko Abanyarwanda bazi ukuri kw’amateka bakamwamagana.

Brig Gen Antoine Hakizimana uzwi nka Jeva ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN yahinduye imikorere yerekeza amaso kuri Judi Rever
Judi Rever ni umwe mu bantu bizwi neza ko apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-imbunda-byanze-fln-yerekeza-amaso-ku-muhakanyi-judi-rever-nk-umucunguzi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)